Nyuma yo gutsindwa kwa Yakotumba ubuzima burakomeje kuri Tanganyika no mu nkengero zayo

0
154

FIZI, SUD-KIVU –  Ibikorwa byakorerwaga  ku Nyanja ya Tanganyika  byose byakomeje nyuma yaho byaribimaze iminsi bihagaze kubera umutekano mukeya waterwaga n’inyeshamba za mai mai.

Ubu amato matoya ndetse na manini, ubucuruzi  ndetse n’uburobyi birakomeje nyuma yaho umukuru winyeshamba Gen Amuri Yakotumba atsindiwe ningfabo za leta .

Ubuzima bwaka gace bukaba bwakomeje guhera mu mpera ziri yinga, ni nyuma yaho umuyobozi wibiro bya perezida Kabila bwana Wilondja aherekejwe na Guverineri w’intara ya kivu yamajepfo, umuyobozi w’ingabo muri kivu yamajepfo basuye aka karere kazahajwe n’umutekanoi mukeya igihe kirekire.

Amakuru dukesha RTNC, avugako umuyobozi w’ingabo Gen Philemon Yav, yatangajeko ubu noneho ibikorwa byose byaribyarahagaze ku nyanja ya Tanganyika bishobora gukomeza doreko iki cambu gifatiye abaturage runini.

General Philemon yavuzeko kugeza ubu amato yakoraga ubucuruzi ndetse najana abantu ahuza Uvira, Ubwari, Burundi, Tanzanie, Kalemie, uja Baraka , ubu ashobora gukomeza gahunda nkuko bisanzwe , akaba yijeje abaturage ko umutekano ari wose muri kano karere.

Abaturage biganjemo abashigikiye ubutegetsi bwa perezida Kabila bakaba baishimiyeko leta yabo yongeye kubatera iteka ikagarura umutekano mur9 kano karere nyuma yigihe kinini karangwamo umutekano doreko inzira nyinshi zarizimaze gufungwa.

Kugeza ubu uruhande rwingabo za leta rutangazako Gen Yakotumba  yaba yararashwe cane agakomereka akaba yarahungiye mu misozi yakariya karere doreko ingabo ze nyinshi ndetse nibikoresho byabo biri mu maboko ya leta ya Congo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here