Oscar Rwambuko wari ufunzwe yarekuwe

0
210

BUKAVU, SUD-KIVU – Nagatanu ku minsi 01 ukwezi rugary nibgo Oscar Rwambuko wari ufungiwe muri Parike nkuru ya Bukavu yarekuwe.

Oscar usanzwe ari umuturage w’iBukavu yafunzwe ubgo hatwikwaga inzu y’umuturanyi we Sunzu Manasse, inzu yatwitswe n’abaturage bo mugace ka Irambo aho iyi nzu yari y’ubatse.

Itwikwa ry’inzu hamwe n’ifungwa rya Oscar ryavuye kukuba harakubiswe umwe mubakekwaga kwiba munzu yo kwa Sunzu.

Akimara gukubitwa n’abamufashe, uyu ukekwaho kwiba yajanjwe mubitaro mu masaha make haza igihuha c’uko yapfuye, nibgo inzu yatwitswe ndetse n’abantu bavuga ikinyamurenge benshi batangira guterwa ubgoba ndetse no gutukwa bababgirako babatwikira.

Niyinga iminsi 27/01 nibgo umwana wakoreraga Sunzu yasinze yanditse amazina yabibye ibintu byo munzu, nagatatu umwe mubavuzwe aza gufatwa na bagenzi be baramukubita Oscar nk’umuturanyi aza aje gutesha nuko arabunamura maze bamujana mubitaro.

Akigarayo igihuhaha cakwijwe hose ko yitabye Imana maze n’umujinya mwinshi abaturage barengera kunzu barayitwika bavugako Sunzu ariwe watanze itegeko ngo bakubite uwo bavugagako yapfuye.

Oscar we yaje gufatwa azirako nawe ari mubatanze itegeko ndetse no gukubita uwo wakekwagaho kwiba, bamwe mubatwikaga batukaga abanyamurenge batuye muri Irambo/Bukavu ko babatwika ndetse bakabirukana aho.

Nyuma y’iminsi ibiri yaramaze aboshwe, Oscar yarekuwe uyu munsi mugitondo nyuma yaho abakuru b’umuryango Ibukavu bahagurutse ndetse n’abategetsi mu nzego z’ibanze bakagaragariza  parike (parquet) ko arengana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here