GOMA, NORD-KIVU – Nyuma y’inama ya 6 ihuza abakuru b’intara ndetse na perezida wa repubulika, Joseph Kabila yabonanye n’abayobozi b’inteko rusange ku rwego rw’intara zose ku munsi wa gatatu 20/12/2017, abemererako ku mpera za 2018 hari amatora mu gihugu nk’uko kalendali ya CENI ibiteganya.
Mu kiganiro n’abayobozi b’inteko rusange z’intara, izi ntumwa za rubanda nubundi zagaragarije umukuru w’igihugu imbogamizi nyinshi mu kazi kabo harimo no kudahembwa imishahara yabo ndetse n’ibindi byinshi bitagenda bikadindiza akazi kabo.
Nk’uko tubikesha congosynthèse.com, perezida Kabila yabwiye izi ntumwa za rubanda ko umwaka wa 2018 ariumwaka wamatora mu gihugu bityo ko basabwa gukora cane no gutegura ibisabwa.
Ibi kandi byemejwe na Hubert Kishabongo, umuyobozi w’inteko rusange y’intara ya Maniema , mu kiganiro n’bnayamakuru yavuzeko umukuru w’igihugu yabasabye gukomeza ibiganiro biganisha ku gutegura amatora mu ntara bayoboye, ndetse kandi akaba yanabasezeranyijeko umwaka utaha uzaba uwamatora mu gihugu.
Inama ya 6 yabakuru b’intara yayobowe na Joseph Kabila yibanze cane ku misoro y’intara nimikoreshereze yayo, yabereye i Goma ku minsi 18-20 uku kwezi.