KINSHASA, CONGO – Mugihe habura iminsi mike ngo ave k’ubutegetsi aho yari amaze imyaka 18, Perezida wa Republika Iharanira Demokrasi ya Congo, Joseph Kabila yatangaje umuga azakora mugihe azava k’ubutegetsi.
Mukiganiro yagiranye n’abanditsi n’abanyamakuru b’ikinyamakuru c’ababirigi “Le Soir”. Hari none n’iposho ku munsi 01/12/2018, ubwo perezida Joseph Kabila yeruye agira ico avuga ku bijanye n’amatora y’umukuru w’igihugu azaba ku minsi 23/12/2108; perezida yijeje abari aho ko aya matora azakorwa neza.
Perezida yagize ati:
Kuba ibarura (Enrolement) gutanga za kandidature 90 % bikaba byaragenze neza, kwiyamamaza nabyo byatangiye nta ntambara ibaye byose bigaragazako abaturage bamaze gusobanukirwa. Nyuma y’iminsi 23 ntakizaba gisigaye uretse gutegereza ibyavuye mumatora. – Perezida Kabila –
Nyuma yo kubazwa n’abanyamakuru ibyo azakora nyuma yo kuba k’ubutegetsi, Perezida Kabila yasubije ko azokora akazi gasanzwe nyuma yo kuva kubutegetsi, yagize ati:
Nzakomeza ubuzima busanzwe dore ko nanje ndi umuturage, hariho byinshi byo gukora. Nzita kubiraro byanje dore ko nfite inka, nkunda no kurengera ibidukikije.
Abajijwe ko ashobora kuja hanze y’igihugu yagize ati:
Mubyukuri sintekereza kujya kuruhuka i Bahamas, yewe no muri Espagne, Dubai cangwe ahandi aho ariho hose, Nzaguma mugihugu canjye aho nzaba nitaye kuri byinshi byo gukora.
Ku kibazo c’uko nta ndorerezi z’amahanga zizaba zihari Kabila yavuko nta nyungu yumva zo kuzitumira aha yagize ati: “kuki tugomba kuzitumira, ndatekerezako ibyo bihugu kera bifite raporo yabyo mbere yuko n’umunsi w’amatora ugera.
Ku k’ibazo c’ibihano by’umwe bw’uburayi (EU) k’umu kandida wa FCC, aha Perezida yakomeje agira ati: “Emmanuel Shadary naramuka atowe azaba ari umukuru w’igihugu ca Congo m’Ububirigi ntaco ahatungiye.”
Tubibutse ko k’umunsi w’ejo n’agatanu Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo, Léonard She Okitundu yari yasabye umuryango w’ubumwe bw’uburayi ko ukuraho ibyo bihano mbere y’uko amatora aba, bitaba ibyo leta ya Congo nayo ikazofata ibindi byemezo.
Abayobozi 16 ba Congo barimwo Emmanuel Shadary umukandida wa FFC nibo bafatiwe ibihano n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi, ku minsi 10/12 nibwo hategerejweko uyu muryango uzatangaza nimba ubigumishaho cangwe ubikuraho.