KINSHASA,RDC: Perezida Felix Tshisekedi, yavuze ko Iterambere ry’igihugu rikwiye gushingira ku nzego zibanze, akaba ariyo mpamvu bageneye abakuru b’intara imodoka zizabafasha mu kazi ka burimunsi.
Igikorwa co gushikiriza imodoka abakuru b’intara, cabaye kumunsi wejo , cari kiyobowe na Vital Kamerhe Lwa Kanyinginyi, umuyobozi w’ibiro by’umukuru wigihugu. Aho yavuze ko umukuru wigihugu ashishikajwe cane no gufasha abayobozi b’intara kugira ngo bashobora Kubaka igihugu ntagace gasigaye inyuma.

Imodoka zatanzwe zose ni 26 zo mubwoko bwa Toyota Lancruiser, zikaba zahawe abayobozi bintara zose ko ari 26. Umuhango ukaba wabereye mu nyubako z’inama Ishingamateka, “Palais de la Nation”.
Guvereneri w’intara ya Lualaba bwana Richad Muyej, yavuze ko bishimiye izi modoko bahawe n’ibiro by’umukuru wigihugu.,kuko zizabafasha mu kunoza akazi bashinzwe no mwiterambere ry’igihugu muri rusange.