Rukeba Chirac arasaba abaturage ba Fizi ku mushigikira maze akazabagezaho ibikorwa remezo [Audio]

0
125

FIZI, SUD KIVU – Mu gihe hategerejwe amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’intumwa za rubanda, ku minsi 23/12/2018, muri repubulika iharanira intwaro rusange ya Congo abakandida bakomeje kugenda biyayamaza bavuga gahunda bafitiye  igihugu mu gihe bazaba batowe.

Ni mur’urwo rwego Imurenge News Agancy (INA) igenda ivugana n’abakandida batandukanye. Kur’iyi nshuro, twaganiriye na Rukeba Chirac, umwe mu bahatanira kuba intumwa ya rubanda k’urwego rw’igihugu akaba ari umurwanashaka rya RCD.

Rukeba Chirac yabayeho Minisitiri w’itumanaho k’urwego rw’intara ya Kivu y’amajepfo, kur’ubu akaba ari umujanama wa Minisitiri w’igihugu ushinzwe kwegereza ubutegetsi abaturage, Minisitiri Azarias Ruberwa.

Rukeba yahisemo guhatanira uyu mwanya kugirango akure abantu m’ubgigunge m’uburyo bg’itumanaho. Uyu mu kandida avuga ko ubgo yari minisitiri yabashije gukorera ubuvugizi akarere k’imisozi miremire maze gahabga iminara ituma kur’ubu abatuye uturere tumwe na tumwe tw’iyi ntara bashobora kuvugana n’abandi baherereye mu mfuruka enye z’isi. Sibyo gusa kuko avuga kandi ko mu mirimo yakoze harimo no kuba kur’ubu uburyo bgo kwohereza no kwakira amafaranga muri tumwe m’uturere tugize Kivu y’amajepfo bikunda.

Mu bindi bikorwa Rukeba Chirac yakoze, avuga ko bitambitse umugambi leta yari yafashe wo gufata akarere k’Ingandji maza ikakagira ahantu nyaburanga (Reserve naturelle), bitewe nuko Rukeba na bagenzi be bumvaga aho hantu hakenewe n’abarozi cane cane ko hakorerwa ibikorw by’amasuhuriro, ico gikorwa baracitambitse birabashobokera.

Bwana Rukeba Chirac afite gahunda yo gukorera ubuvugizi ibarabara rya Baraka-Minembwe-Mwenga ndetse na Gatobwe-Minembwe. Ibi asanga byakwagura ibikorwa by’ubuhahirane ndetse n’iterambere.

Mu kiganiro kirambuye ushobora gutegera ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Imurenge News Agency (INA).

Rukeba Chirac usaba abaturage ba Fizi ku mushigikira mu mature…

Nubgo avuga ko atowe hari ibyo yakora, nanone asanga kubge atabyishoboza. Ibyiringiro bye birasa naho abifitiye imana mu kuba yabasha gutorwa muri kariya karere gakunze kurangwamo ingengabitekerezo z’ivangura rishingiye ku moko.

Nta gahunda nimwe yigeze atubgira ijanye n’ibikorwa by’ubumwe n’ubgiyunge bafitiye kariye karere usibye kutubgira ko intambara ntaco zabagejejeho usibye kwica, gusenya, n’ubuhunzi.

Abaturage barasabga kutazagira usiba ku munsi w’amatora maze bakazahitamo neza abazabahagararira mu matora ateganyiwe maze ku mwisho w’uyu mwaka.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here