DIASPORA, IMULENGE – Binyuze mu gufasha abana b’impfubyizi, abapfakazi n’abatishoboye, imirimo ya bamwe mubagize diaspora ikomeje kuremamwo icizere c’ejo hazaza heza h’abana b’Imurenge.
Imyaka isaga 22 y’intambara zasenye igihugu n’akarere k’Imurenge by’umwihariko, bamwe mumvukira z’imurenge bari muri diaspora bitangiye gufasha abasigaye bahuye n’ingaruka z’itambara harimwo impfubyi, abapfakazi n’abandi batishoboye.
Ubufasha bugizwe ahanini no ugufasha abana b’imfubyi n’abatishoboye kwiga, bamwe mubagize igihe bakora uyu murimo ndetse banashimirwa n’abana ndetse n’ababyeyi harimwo:
Mukamyi Bonfils ufasha kugaburira no kwishurira amasomo abana barererwa mu kigo c’impfubyi,
Faraja wo muri African girls hope foundation bafasha kwishurira abana ijana amasomo, ndetse na Raphael nawe usanzwe ufasha mu kwishurira abana amasomo.
Uretse aba bamaze igihe barahagurukiye gufasha, Sebastien Muganwa ndestse na Divine ni bamwe mubiyongereye uyu mwaka kuko nyuma y’ibibazo n’ubukene bgatewe n’intambara abakeneye ubufasha ari benshi