Tumenye indwara ya Diyabete y’ubwoko bwa 1 (Type 1)…

0
534

Nubwo hari ubundi twari twaranditse kuri iyi ndwara, reka duhe amahirwe abatarabashije gusoma inkuru za mbere twayivuzeho,maze na bo barusheho kuyimenya no kuyirinda. Mbere na mbere, tubibutse ko Diyabete ibamo amoko abiri : Diyabete y’ubwoko bwa 1 na Diyabete y’ubwoko bwa 2. Muri ki gice cya mbere, turabagezaho  ubwoko bwa mbere, hanyuma tuzabagezeho n’ubwoko  bwa kabiri.

Uko bapima indwara ya Diyabeti…

Diyabete y’ubwoko bwa 1 iterwa ni iki?

Iterwa n’uko urugingo rwo mu nda rwitwa impindura (Pancreas) rutakibasha kuvubura umusemburo witwa insiline, uyu musemburo ni wo utuma isukari yinjira muturemangingo (cells/cellules), kandi ukayishyira ku rugero rukwiye, ntibe nyinshi mu maraso. Mu gihe uyu musemburo wa insiline utagikora, isukari iba nyinshi mu maraso, ubwo umuntu akaba arwaye indwara ya diyabete cyangwa y’isukari nkuko bamwe  bayita. Ubundi, diyabete y’ubwoko bwa 1 ikunze gufata abana, ariko hari n’abantu bakuru bayirwara. Ikomorwa k’uruhererekerane rwo miryango (Genetics) cyangwa igaterwa n’ubwoko bumwe bwa za virisi.

Ibimenyetso Byayo ni …

Ibimenyetso bya Diyabete y’ubwoko bwa 1 ni ibi bikurikira: Inyota nyinshi, kwihagarika incuro nyinshi, gusonza cyane, kunanuka, gucika inteke, kutabona neza, no kunyara ku buriri (ku abana batari basanzwe babikora).

Ni bande bashobora kuyirwara?

Abantu bashobora kurwara cyane cyane ubu bwoko bwa mbere bwa Diyabete, ni abakomoka mu miryango irimo umubyeyi cyangwa umuvandimwe wayirwaye;n’abana bafite imyaka 4 kugeza ku myaka 7 no kuva ku myaka 10 ukageza ku myaka 14.

Izindi ndwara ziterwa n’ubu bwoko bwa Diyabete

Hari izindi ndwara (Complications) ziterwa ni uko umuntu arwaye ubu bwoko bwa Diyabete. Izo ndwara n’umuvuduko w’amaraso, indwara y’imitsi yo mu bwonko (Stroke), impyiko, kutabona neza, ibisebe bishobora gutuma baca ukuguru (Amaguru), ku mugore utwite (Ufite inda) ishobora gutuma inda ivamo.

Uburyo bwo kuyirinda

Nta buryo buzwi bwo kwirinda iyi ndwara ya Diyabete y’ubwoko bwa 1. Ariko mu gihe umuntu agize ibyago byo kuyirwara, hari ibyo yakora kugira ngo abungabunge ubuzima bwe. Ibyo yakora ni ibi bikurikira:

Umuti ugabanya isukari wagenewe iyi ndwara…
  • Gufata imiti nkuko muganga yabitegetse.
  • Kurya indyo yuzuye no gukora imyitozo ngororamubiri.
  • Guhora wisuzumisha kwa muganga (Checkups) kugira ngo arebe ko ziriya ndwara zindi z’ibyuririzi zitaba zarinjiriyemo.
  • Kwita ku isuku y’ibirenge: koza ibirenge buri munsi mu mazi y’akazuyaza, kubyumutsa cyane cyane hagati y’amano, no guhora ubigenzura buri munsi ureba ko nta gasebe kaba kabiriho.
  • Kwihutira kujya  kwa muganga mu gihe ako gasebe gatinze gukira.
  • Kureka itabi
  • Kugabanya kunywa inzoga nyinshi.
  • Kutinaniza cyane no gusinzira bihagije.

 – Kwirinda Biruta Kwivuza –

Source: http://www.mayoclinic.org

Yanditswe na Munyampirwa Sebaganwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here