Iyi ndwara ntabwo izwi cyane, ariko na yo ihitana benshi muri iyi minsi. Ni indwara y’imitsi ijyana amaraso mu bwonko. Iyi iyi ndwara yitwa AVC (Accident Vasculaire – Cerebral) mu Gifaransa, cyangwa Stroke mu Kingereza. Bivugwa ko umuntu arwaye iyi ndwara, mu gihe imitsi ijyana amaraso mu bwonko yacitse cyangwa ituritse bityo amaraso arimo intungamubiri n’umwuka duhumeka (Oxygen) ntabashe kugera mu ubwonko. Iyo bigenze gutyo, uturemangingo (cells/ cellules) two mu bwonko dutangira gupfa.
Stroke iterwa n’ iki?
Imwe mu mpamvu zitera iyi ndwara, ni uko ibinure byirundanya mu nzira yo mu mitsi amaraso anyuramo ajya mu bwonko ,iyo nzira igafungana. Noneho amaraso ntagere mu bwonko mu buryo bugahagije. Kugira ngo ubyumve neza, ni nka kurya urubobi ruza mu mureko, rwamara kuba rwinshi umureko ugafungana hakaza amazi make.
Ibimenyetso by’ iyi ndwara.
Ibimenytso by’iyi ndwra n’ibi: Kurwara umutwe mu buryo butunguranye, bigakurikirwa no kuruka; pararizi (Paralysie): kugira ibinya mu maso, mu kuboko cyangwa mu kuguru, cyane cyane bikaba mu ruhande rumwe rw’umubiri, hari ubwo n’akanwa gahengama. Ikindi kimenyetso, ijisho rimwe (cyangwa yombi) rishobobora kutabona neza, mbese ikintu kimwe ukakibonamo bibiri no kutabasha kugenda neza, ukangenda ususumira, ukagira isereri (ukumva uri kuzunguruka) ndetse ntubashe no kuvuga neza.

Impamvu zatuma umuntu arwara stroke.
Abantu bafite ibyago byo kuba barwara iyi ndwara ni abantu babyibushye cyane n’abafite umubyibuho urengeje urugero(obesity), kudakora imyitozo ngororamubiri, kunywa inzoga nyinshi no kunywa ibiyobyabwenge byitwa cocaine. Izindi mpamvu ni kuba umuntu asanzwe arwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso (Hypertension), diyabete, kuba ahari undi wo mu muryango wawe wayirwaye (Stroke), no kuba ufite imyaka 55 cyangwa uyisagije. Nanone abirabura bakunze kuyirwara kurusha ayandi moko, n’abagabo barayirwara kurusha abagore.
Iyi ndwara wayirinda ute?
Umuntu yakwirinda iyi ndwara mu buryo bukurikira:
- Kugenzura uko umuvuduko w’amaraso uhagaze.
- Kugabanya kunywa inzoga n’ibiryo birimo ibinure byinshi
- Kureka itabi n’ibiyobyabwenge
- Gufata imiti neza no gukurikiza inama za muganga mu gihe usanzwe urwaye diyabete
- Kugabanya umubyibuho ukora imyitozo ngororamubiri
- Kurya imbuto n’imboga z’ibihuru (Imboga rwatsi)
– Kwirinda Biruta Kwivuza –
Source: www.mayoclinic.org
Yanditswe na Munyampirwa Sebaganwa.