Mbere yuko tuvuga kuri iyi ndwara, reka twibutse abasomyi bacu ko amaraso agira inzira yagenewe kunyuramo kugira ngo ageze intungamubiri n’umwuka(oxygene) mu ngingo zose z’umubiri. Ibi,amaraso abinyuza mu mitsi iyo bimaze gutunganywa.Iyo uwo muvuduko ubaye mwinshi(hypertension) cyangwa ukaba muke (hypotension), ni bwo bivugwa ko umuntu arwaye umutima cyangwa indwara y’ umuvuduko w’amaraso. Muri iyi nkuru turakoresha iyi nyito ya kabiri “Umuvuduko w’amaraso”.

Ibimenyetso by’indwara y’umuvuduko w’amaraso
Umuntu urwaye iyi ndwara agaragaza ibimenyesto bikurikira: kubabara umutwe, kubura umwuka (kuwusamira hejuru), isereri, kubabara mu gituza, umutira utera vuba vuba, no kuva imyuno (kuva amaraso mu mazuru).

Impamvu zitera iyi ndwara
Impamvu zitera iyi ndwara ni nyinshi, harimo: Umubyibuho ukabije; kudakora imyitozo ngororamubiri; imyaka: abantu bakuze nibo bakunze kuyirwara, ku abagabo, ibagaragaraho uhereye ku myaka 45, na ho abagore ikabagaragaraho uhereye ku myaka 65; ubwoko: abirabura nibo bibasirwa cyane n’ iyi ndwara kurusha abazungu; umuryango: ikunze kuba uruhererekerane mu muryango, ni ukuvuga iyo hari umuntu wo mu muryango wayirwaye, ni abandi baba bafite ibyago byo kuzayirwara; kunywa inzoga nyinshi n’itabi; no kurya (kurunga) umunyu mwinshi mu biryo.

Uburyo wayirinda…
Indwara y’umuvuduko w’amaraso ishobora kwirindwa umuntu yubahirije ibi bikurikira: Kurya indyo yuzuye igizwe n’ imbuto, imboga, ibinyampeke (umuceri,ibigori,imigati ), amafi no kugabanya kurya ibiryo birimo ibinure byinshi, Kugabanya umunyu mu biryo; kugabanya no gukora imyitozo ngororamubiri; kugabanya kunywa inzoga no kureka itabi; gupima uko umuvuduko wawe uhagaze: hari igipimo umuntu akoresha ari mu rugo, bityo akamenya uko umuvuduko w’amaraso we uhagaze.Cyokora, kwipimira mu rugo ntibyakubuza kujya kureba muganga mu gihe wumva utameze neza.
– Kwirinda biruta Kwivuza –
Source: mayoclinic.org
– Yanditswe na Munyampirwa Sebaganwa –