KASAI, CONGO – Ku minsi 29/11/2017 ubumwe bw’Abanyaburaya (European Union) bwahaye impano ibitaro bikuru bya Kasaï-Oriental, Tshilenge bituye hafi 40km n’umuji wa Mbuji-Mayi ibikoresho bisha mu buryo bwo kwita ku abarwayi.

Ibi bikoresho bisha birimo ibikoresho bya microscopes (bipima indwara zo munda na za mikorobe), ibikoresho byo kubaga abarwayi, amatara atanga umuco mugihe babaga umurwayi, ibyuma bipima amagufwa (radiology), ndetse n’ibitanda by’abarwayi.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Tshilenge ndetse n’abaturage bo muri Kasaï-Oriental bose bashimiye ubumwe bw’abanyaburaya kuri izi mpano nziza.