Ubuyobozi bga Zion Temple burahamagarira abanyecongo kwubaka igihugu cabo,Audio

1
215

MINEMBWE, SUD KIVU – Iterambere mu karere k’imisozi mire mire riragenda rizamuka k’uburyo bugaragarira buri wese. By’umwihariko, akarere ka Minembwe inyubako ziragenda zizamurwa uko bukeye n’uko bgije.

Itorero rya Zion Temple ni rimwe mu batangije ibikorwa by’iterambere mur’aka karere. Ni mur’urwo rwego twaganiriye n’uhagarariye ibikorwa by’iri torero mur’aka karere, Samuel Mungwete Rugabirwa, maze atubgira imwe mu mishinga bafitiye aka karere.

Samuel Ntare Rugabirwa bakunze kwita Mungwete, Uhagarariye ibikorwa bya Zion Temple muri DRCongo

Mu kiganiro yagiranye na Imurenge News Agency(INA), Rugabirwa Ntare Samuel, yavuze ko imishinga bafite ari miremire kandi igiye ifite ibyiciro, gusa kur’ubu batangije gahunda yabo y’imyaka irindwi, kugeza muri 2020, maze bakazaba bujuje ikigo gitanga amahugurwa ku bashumba b’amatorero ndetse n’abari n’abategarugori,  ndetse bakazaba bafite n’amacumbi yo kwakira abashitsi y’icitegererezo.

Inyubako y’amacumbika, bimwe mu bikorwa Zion Temple irimo kuzamura mu Minembwe

Sibyo gusa kuko akomeza Avuga ko Zion Temple yagiranye amasezerano na leta ya Congo yo kuzamura ireme ry’ubuvuzi mu karere k’imisozi miremire, uhereye mu Rurambo ukageze Minembwe. Bidasubirwaho, kuyobora ibitaro bya Minembwe, Mikenke na Gatanga.

Amwe mu mafoto agaragaza ibitaro byo mu Gatanga, aho ni imbere mu bitaro. Zion Temple ifite gahunda yo kuhavugurura.

Nubgo iyi mishinga irimbanije ariko intambamyi za hato na hato ntizibura, ibarabara niryo riza kw’ikubitiro. Samuel Mungwete, avuga ko ibarabara rya Baraka-Minembwe ryabatengushe, k’ Uburyo imodoka yabo yasehaga ibikoresho yahangirikiye gusa akemeza ko akazi kagikomeje kandi bitarenze 2020 bazaba barangije iciciro ca mbere c’ibikorwa byabo.

Igishushanyo mbonera c’inyubako za Zion Temple mu Minembwe

Iyi ntumwa ya Zion Temple mur’aka karere hari ubutumwa yageneye bagenzi babo bafite ubushobozi ariko bakanga gushora imari muri gakondo yabo bitwaje ibibazo by’umutekano muke, yagize ati” nibahumure umutekano urahari, kandi uzarushaho kubamwiza ni baza bakagira ibyo bakora bihesha abantu utuzi”. Yakomeje agira ati “erega n’iyo bari n’abantu nabagize heza ntago ari Imana yubatse izo nzu n’ayo mabarabara”.

Twakomeje kubona umushumba mukuru wa zion temple, Gitwaza Muhirwa Paul, ashishikariza urubyiruko rw’Abanyecongo kwubaka iwabo. Iyi gahunda Samuel Mungwete yagize ico abivugaho, ati”erega umuntu wese w’umugabo yakagombye gukunda iwabo n’igihugu ce habe niyo igihugu cawe coba gifite ibibazo.

Yifashije umugani wicongereza yavuze ngo”West-East, home is best”. Ugenekereje yashatse kuvuga ko aho woja hose ntahakurutira iwanyu.

Kuba abanyecongo bakomeje kuzana ibikorwa by’iterambere mu gihugu cabo, ni nyuma yaho agahenge kagarukiye nyuma y’intambara z’urudaca zashegeje by’umwihariko uburasirazuba bga congo maze abatari bake bahasiga ubuzima abandi barahunga, abaturage barashimira ubuyobozi bgabo imbaraga zishirwamo ngo amahoro aboneke.

Kanda hano hasi utegere ikiganiro cose INA yagiranye na Rugabirwa Samuel.

Andi mafoto agaragaza uko imbere hameze mu bitaro byo mu Gatanga.

Kimwe mu gihumba gikorerwamo ubuvugizi mu bitaro byo mu Gatanga
Inyubako ishaje ndetse n’ibikoresho nizo mbogamizi mu Bitaro bya Gatanga

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here