Ubuyobozi bushya muri Humura

0
161

BUKAVU, SUD-KIVU – Umuryango w’abanafunzi biga ku masomo makuru na za kaminuza ibukavu waraye utoreye NKUNZINGOMA Mberabagabo Trésor kuwuyobora mu gihe c’umwaka.

Binyuze mu matora yabaye kuri rino yinga iminsi 03 ukwezi kwa Rugaryi 2019 nk’uko amategeko angenga uyu muryango abiteganya, NKUNZINGOMA Mberabagabo Trésor niwe watorewe kuba umuyobozi musha nyuma yo gutsinda IRANZI Alfred Faustin ku majwi 56,9% kuri 43%.

NDATAMBUKWA John yatorewe kuba umuyobozi wungirije (Vice President) ku majwi 48% mugihe Mwamikazi Kagurumoya Petronie na BYISHIMO Alexis barwaniraga uyu mwanya bose babonye 3,3%  na 37,7 %

MUHIMPUNDU wari umaze umwaka umwe n’amezi abiri ayobora uyu muryango yabgiye abayozi basha ko bagomba gukorera mu bumwe n’ubgumvikane kugirango bazobashe kugera ku ntego bihaye.

Aya matora yabereye iNguba mu cumba c’ikanisa rya Source yitabariwe n’abanafunzi ndetse n’abagiye bayobora uyu muryango mu bihe bitandukanye.

NKUNZINGOMA M.Trésor ni umwanafunzi mu mwaka wa kane IL1 Zootechnie (ishami ryiga imyororokere n’uburyo bgo guhindura ubgoko bg’amatungo) muri kaminuza y’ivugabutumwa muri afurika UEA (Université Evangilique en Afrique)

Umuryango humura umuze imyaka isaga 15 utangiye, ni umwe mu miryango y’abakomoka Imurenge  ukaba uhuza abanafunzi biga muri zakaminuza n’amasomo makuru muri Bukavu.

Ugereranyije n’indi m’iryango ndetse n’amahuriro y’abakomoka Imurenge akorera muri Congo, Humura niwo muryango bigaragara ko ukorera mu muco mubijyanye no guhindura ubuyobozi, ahenshi usanga abayozi badashaka kurekura, ibi akaba ari nabyo Gikundiro Albert wayoboye Humura mu mwaka wa 2017 yabgiye abatowe ko bagomba kwirinda ndetse bakanirinda abanya politike baba bashaka kubakoresha kunyungu zabo.

Amatora y’umuyobozi mushya muri Humura abaye mugihe ihuriro ry’abasore muri Bukavu “Dynamique des Jeunes” naryo ryitegura amatora uyu mwaka, aramutse abaye azoba ariyo ya mbere kuva iri huriro ryajyaho.

Kuruhande rw’ihuriro ry’abagabo hashize imyaka myinshi hari abasabako ubuyobozi bumaze imyaka igera mw’icumi n’itanu 15 bwohinduka.

BYIRINGIRO ndanyuzwe wari uhagarariye amatora yabgiye INA ko amatora yagenze neza usibye nubgo igihe co kuyategura cari gito kuberako komite.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here