MINEMBWE, CONGO – Umunsi mukuru w’abagore mukarere ka Minembwe witabiriwe n’abantu bingeri zose, haba muri leta ndetse no mu matorero. Mu baserukiye leta ndetse na no mu matorero uyu muhango wagaragaye mo Shefu Ndahinda Karojo, umukuru wa Posta ya Minembwe ndetse n’ushinzwe iperereza mu Minembwe ari nawe ukuriye Police mukarere.
Mu ijambo rye umuyobozi w’ababyeyi b’abagore bo mu Minembwe Nyandorwa Denise yagize ati:
Umubare w’abagore bubahiriza uyu munsi mukarere uracari hasi cane, bityo tukaba dusaba ngo nyaboneka kuri uyu munsi twese tuzaza tuwubahiriza. – Nyandorwa Denise –
Nyuma ya Denise Nyandorwa, uhagarariye Posta ya Minembwe, Shefu Mukiza Nzabinesha mu ijambo rye yagize ati:
Ababyeyi b’abagore mugomba kumenya kwivuganira kuko iki ari igihe mugomba guhaguruka kugira ngo mumenye kandi mwige gutangira gukora mu buryo bwa kijambere. – Mukiza Nzabinesha –
Nyuma yo kugeza ijambo rye kuri bano bayeyi yaciye umugani aho yagize ati “umurwayi niwe umenya uburemere bw’ingwara arwaye.
Yahomeje yereka ababyeyi b’abagore kwihesha agaciro kuko arico c’ingenzi. Yanatanze urugero aho yavuze ko iyo ahamagaza inama ariko hakitaba abagabo gusa mu gihe ho kwitabye n’abagore. Yakomeje gushishikariza abagore kwitabira inama mu gihe azoza ahamagaza inama.
Reba amafoto uko umu muhango wagenze: