Umu police umwe yirashe mumuji wa Kabinda kuko atahembwe umushara we…

0
137

KABINDA, CONGO – Mw’ijoro ryakeye rya niyinga ku minsi 14/01/2018 haravugwa amakuru y’umu police umwe wiyahuye mugace ka Kabinda nyuma yo gusanga ko izina rye ritari ku mubare w’abafataga umushara w’akazi (police payroll) kandi amazina yose yoherejwe n’abayobozi kuva i Kinshasa.

José Mwabila Tshimanga, yahoze abarizwa muri police y’igihugu kandi byari bisanzwe bizwi na leta, ariko biravugwa ko yari mu mubare wa police z’igihugu zitarindikisha muri system nsha yo gutera ibikumwe, bakunze kwita biometric control mururimi rw’icongereza.

Nkuko byatangajwe na bantu bari basanzwe bamuzi, José yari asanzwe arinda amashure ya EPSP (Education Primaire et Secondaire Provincial) yo mugace ka Lomami ndetse biravugwa ko yari guhabwa umushahara we wambere ku mwisho w’uku kwezi kwa mbere turimo.

Ibintu byose byahise bimenyekana nyuma yaho basanze yirashe murugo rwe ndetse abayobozi be bahise bavuga impamvu yabiteye.

Mbere yuko yiyahura, biravugwa ko yari yatanze imbunda ye aho yari asanzwe akorera kandi anabwira abayobozi be ko badashaka kumuhemba ari nayo mpamvu batatanze amazina ye muri leta. Bakimara kumubwira ko bagiye gukurikirana iki kibazo arabyanga.

Biravugwa ko yasohokanye umujinya mwinshi, ari nawo bivugwa ko watumye yiyahura. Police yabwiye abanditsi n’abanyamakuru ko iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo bamenye ko hari ikindi kibyihishe inyuma.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here