Umugore umwe mu muhana wa Uvira yafashwe yibye umwana w’umusoda…

0
144

UVIRA, CONGO – Ku minsi 17/05/2018 amakuru atugera ho avuga umugore ukomoka mu muhana wa Uvira wafashwe n’abaturage bahatuye nyuma yuko afatanwe umwana yibye ku musirikare ukorera muri ako gace, uyu musirikare akaba akora mu nzego zishinzwe kurinda umutekno, Police Mulitaire (PM).

Uyu niwe mugore uregwa icaha co kwiba umwana wabandi…

Ibi byabaye mugitondo ca none mu gace ka Kalamabenge. Nyuma yaho abaturage ba Uvira bashatse kwica uyu mugore nyuma yo gukora aya mahano kubera uburakare baribafite, abashinzwe kurinda umutekano bahisemo kurasa hejuru kugirango batatanye aba baturage hagamijwe gukiza ubuzima bw’uyu mugore.

Kugeza ubu uyu mugore akaba afungiwe kuri gereza ya polisi ya Uvira hamwe n’uyu mwana yari yibye, ise w’umwana nawe akaba yari yamaze kugera kuri police n’ibyangombwa byemeza ko uyu mwana ari uwe.

Ubwibzi bw’abana batoya ndetse n’abamaze gukura bugenda buvugwa cane mu burasira zuba bwa Congo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here