FIZI, CONGO – Ku minsi 09/01/2018 haravugwa amakuru y’umugore umwe wishwe n’abantu batabashije kumenyekana mu bwoko bw’Ashikatetende batuye mu muhana wa Mutambara, ni zone ya Fizi.
Nkuko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bo muri aka karere, yavuze ko uyu mugore yishwe n’abantu bitwaje imbunda; hari nijoro ubwo abo bantu bamusanze murugo rwe bamuziza ko yoba aroga.
Tubibutse ko hari abandi bantu batari bake bamaze kwicwa bazira ko ari abarozi. Muri aba bantu bamaze kwicwa, harimo abagore ndetse n’abagabo kandi benshi bagiye bicirwa mu miryango yabo binavugwa ko bicwa n’abantu bitwaje imbunda.
Kugeza n’ubu nta muntu numwe uzwi mu bakoze ayo mahano. Biranavugwa ko uyu mugore wishwe yari umupfakazi kandi anasize abana bakiri bato. Ni mu minsi mike ishize undi mugore nawe aherutse kwicwa azira uburozi.