Umugore ukwekwa ho uburozi yatwitswe n’abaturage kugeza apfuye.

0
96

BUKAVU, SUD-KIVU –  Mu gicuku ca niposho ku minsi 2/12/2017, umugore ukekwaho uburozi yatwitswe arimuzima kugeza avuyemo umwuka. Ibi byabereye mu gace ka Cikonyi muri commune ya Bagira mu muhana wa Bukavu.

Nk’uko umuyobozi wa sosiyete sivile muri Cikonyi abivuga, uyu mugore bamwitiranyije n’undi basanzwe bashinja ko aroga abaturage, baramutwika nubwo polisi yaje kuhagera ariko yasanze ntaco bakiramiye kuko yari yamaze kuva mo umwuka.

Uyu muyobozi avuga kandi ko polisi yamaze gutangiza iperereza kuri ubu bwicanyi, ariko kandi bamwe mu bishe uyu mugore bakaba bamaze gufatwa.

Sosiyete sivile yatangaje ko yababajwe n’iki gikorwa, irasaba abaturage gukorana cane n’inzego zishinzwe umutekano bityo bikabarinda kwifatira ibyemezo nk’ibi.

Uyu mugore biravugwa ko yarageze muri kano gace arumushitsi dore ko yaraje kuramutsa abavandimwe be.

Nk’uko umwe mu bayobozi ba sosiyete sivile, Gentil Kulimushi yatangarije abanditsi n’abanyamakuru, zimwe mu mpamvu abaturage bafata iyi myanzuro yo kwihanira arukuberako batizeye inzego z’ubucamanza zabo, ndetse kandi ngo usanga hari imfungwa nyinshi zigenda zifungurwa zitanyuze mu butabera bityo abaturage bakaba bata umwanzuro wo kwihanira.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here