PRETORIA, SOUTH AFRICA – Bivuye mu gitekerezo n’icifuzo ca BGN (Banyamulenge Global Network) ihuza abayobozi baserukiye changwe se bahagarariye ubwoko bwacu hirya no hino mu bihugu no muduche dutandukanye kw’isi (Mutualités); mu rwego rwo kurinda no gutez’imbere umuco, guhuza ubumenyi, ubushake, ubushobozi,n’ububasha kugira ngo turushirizeho kwiteza imbere twubaka ubwoko, akarere k’iwacu n’igihugu; hemejwe ko hoshirwaho urwego ruhuza Abasore bacu bose (Youth League) batuye hirya no hino kugirango turushirizeho kuzuzanya.
I.1. BGNYL (Banyamulenge Global Network Youth League) yashizweho inemezwa na BGN murwego rwogufatikanya n’abato gusohoza imigambi yayo.
I.2. BGNYL igizwe n’abahagarariye abasore n’inkumi bacu bose kuva ku myaka 18 kugeza kuri 35.
II. Intego+ Priorités za Transition
BGNYL ifite intego nkuru zikurikira:
- Kwegeranya Abakuru (BGN) n’Abato (Youth);
-
Guhuza imbaraga impano, ubumenyi n’ubushobozi bw’abato mukunganira abakuru mucerekezo batuyoboyemo.
-
Gutez’imbere no gushigikirana mubyiza nk’Abasore,
-
Kwishakamo ibisubizo dushoboye nk’abasore ku bibazo rusange duhura nabyo nk’ubwoko.
-
Kubaka System ya Leadership ihoraho cg chain iduhuza n’abayobozi bacu bakuru murwego rwo gusiba icuho kigaragaramo hagati ( Bridging the gap).
-
Guharanira amahoro, ubumwe n’ubusabane n’abaturanyi bacu dusangiye akarere n’igihugu.
-
Kwiga no gutez’imbere umuco wacu, Sports n’izindi mpano zose ziri mu basore bacu.
-
Kumenyekanisha BGNYL mubanyamuryango no hanze yawo.
-
Gushira ho website na database y’abanyamuryango.
-
BGNYL izoza itanga AWARDS burimwaka ku bantu innovative muri Music, Imishinga ifite inyungu rusange kubanyamuryango, Abanditsi beza…. muyandi magambo bakoze iby’ubutwari kurusha abandi cangwe b’indashikirwa (high achievers)
III. Ubuyobozi
A) BGNYL ikeneye ubuyobozi bukomeye buzadufasha kugera kuntego twihaye kandi dusabwa. Buri muyobozi agomba kuba yujuje ibikurikira:
- Umusore cg Inkumi (18 – 35 ans)
-
volunteerist ( 2 years Full time)
-
Inyangamugayo (yizewe)
-
Ufungutse mu bitekerezo,
-
kuba asanzwe azwiho ishaka, ubushake n’ubwitange cane.
-
Ufite indangagaciro nziza n’ubutwari.
-
inspiring and a role model for many people.
-
Ushobora gusobanura icherekezo, impanvu cg ikibazo kikunvikana neza.
-
Ufite ubumenyi kubibazo duhura nabyo hirya no hino.
NB:
- Mugihe BGNYL itarabasha guhuza abasore bose ngo ikoreshe amatora asesuye ku nzego soze (local, national and international) BGN yihaye intege yo gushiraho Transition ya team (Commission) ishingiye kuri criteria twavuze haruguru, izamara imyaka ibiri (2) idufasha mukubaka no guhuza abasore bacu bose no kubahuza n’abakuze kugeza hashizweho YL izaba yatowe n’urubyiruko rwa buri gihugu muriyo mandant ya 2 ans.
Critères y’Abayobozi ba Transition
A. Dukeneye abayobozi bafite indangagaciro z’ubumwe kandi zitavangura ndetse na valeurs humaines za compassion.
B. Muri iyi Transition ntibisaba ko uyiyobora ari uko usanzwe ukuriye mutualité y’abasore ahantu runaka
C. Umuyobozi agomba kuba ufite Competence, passion na determination kandi aharanira inyungu rusange za communauté.
B) Coordination
Igizwe n’abakuri kira:
- President:
- Vice President:
- Gen. Secretary:
- Treasurer
- Communication’ department (Media)
- Advisors (aba bo bashobora no kuba barengeje 35 ans. Donc, ugomba kuba Ufite experience y’ubuzima: experts)
C) MANDATE
Iyi Coordination igiye gushirwaho ifite igihe cy’imyaka ibiri 2018 na 2019. Izoza ikorerwa igenzura kandi isabwe rapport yibyo igezeho na BGN kugeza isimbuwe.
IV. IBYIFUZO
- Nuko BGNYL yo kwemezwa, igahabwa agaciro kandi ikamenyekanishwa hose n’ubuyobozi bwa BGN bukabidufashamo na za mutualities zose hirya no hino bikayifasha mukwiyubaka.
-
Abasore bose basabwa kwitabira kwibumbira hamwe, guhuza imbaraga no guharanira kwiteza imbere kwacu.
Abumva Bujuje critères zavuzwe haruguru kandi bafite ubushake bwo kuyobora Youth League bakwandikira BGN kuri email: bgn.bgnyl@gmail.com bakohereza CV ndetse na Motivation letter isobanura neza impamvu bifuza kuyobora umuryango ndetse bakongeraho n’umwanya bifuza kuyobora.
Kwakira candidatures bizarangirana na 10/01/2018 resultats zavuyemo zitangazwe le 15/01/2018
Murakagira Imana n’igihugu.
BGN Coordinator,
Cleophas Nganire.