Umusore warashwe n’abasoda ba FARDC yashinguwe n’abaturage bo mu Mibunda…

1
205

MIBUNDA, SUD-KIVU: Umurambo wumusore warasiwe mu mibunda  kuri kano kazirimwe ku minsi 26/8/2019, washinguwe nabaturage.

Uyu munsi nibwo hakozwe imihango yogushingura umurambo wa Muganga Eric warashwe ningabo za leta ya congo FARDC kuri kano kazirimwe karino yinga . Amakuru Imurenge.com dukesha umuyobozi wo mu Nkango avugako uyu musore yarashwe ningabo zibarizwa muri bataillon ya colonel Simon muri section ikorera mu Nkango.

Bwana Mutware ahamya ko uyumusore ntakibazo yarafitanye nabo basirikare ndetse na rubanda. Uyu muyobozi twavuganye kuri telephone igihe basezeraga bwa nyuma umurambo wa nyakwigendera , yavuze ko nubu urupfu rwuyu musore rubagaragarira nka karengane gasa, agasabako aba basirikare bakurikiranwa n’ubutabera.

Twagerageje gushaka umuyobozi wizi ngabo colonel simon dusanga telephone ye ijimije. Twibutse ko nyakwigendera yabarizwaga hagati yimyaka 35 na 40, akaba asize umupfakazi nabana bane.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here