GOMA, CONGO – General Elias Rodrigues Martins Filho, umuyobozi musha wa MONUSCO ejo k’umugoroba, ku minsi 21/05/2018 nibwo yageze kukibuga c’indege ca Goma aho yari ategereje n’abayobozi batandukanye bo mu muji wa Goma.

Zimwe mu ntego zatumye General Elias asura umuji wa Goma ngo ni kukibazo co kurebera hamwe uburyo intambara zibarizwa muri province ya Kivu y’amaja rugu gikemurwa cangwe se kigatorerwa umuti co kimwe n’izindi ntara ziri mugihugu hagati.
General Elias Rodriguez ni umwe muntumwa za ONU zoherejwe muri Congo kugira ngo hatorerwe umuti ku bibazo by’umutekano muke ukomeje kuvurwa hirya no hino muri Republika Iharanira Demokrasi ya Congo. Izi ntumwa zoherejwe na ONU zaje zituruka muri Amerika ku cicaro gikuru ca ONU.
General Elias yigeze kuyobora ingabo za ONU ndetse yigeze no kuba ministre w’ingabo muri Brazil mu mwaka ushize wa 2017. Nyuma yaho yaje gusabwa na ONU ko yongera kuyibera umuyobozi mu gukomeza guharanira amahoro mu bihugu bitandukanye biri k’umugabane w’isi.
Kugeza n’ubu nti haratangazwa umunsi w’inama n’ibindi bikorwa aba bashitsi bafite gukora mu muji wa Goma. Imbere y’abanditsi n’abanyamakuru General Elias Rodrigues yavuze ko ibindi bikorwa ari ibya gisirakare ariko ntiyashatse kubitangaza ku banditsi n’abanyamakuru.