MINEMBWE, SUD-KIVU – Mw’ijoro ryakeye mu masaha ya satatu zijoro kw’isaha y’iburasirazuba bwa Congo, abantu bitwaje ibirwanisho bateye urugo rwa General Masunzu Pacifique ruherereye ku Kiziba mu Minembwe.
Kugeza aho twafatiraga aya makuru, mugenzi wacu uri mu Minembwe avugako nta byangiritse biratangazwa kugeza ubu ariko aba bibyi bakaba bahise basubizwa inyuma n’abasirikare bashinzwe kurinda urugo rwa General Masunzu.
Mugenzi wacu avuga kandiko humvikanye amasasu ubwo ingabo zishinzwe kurinda uru rugo zarasaga kuri aba bagizi ba nabi bataranamenyekana kugeza ubu.
General Masunzu wahoze ayoboye intara ya gisirikare ya kivu yamajepfo, ni umugaba w’ingabo za FARDC akaba ayoboye ikigo ca gisirikare ca Kamina gitanga amafunzo.