BUKAVU, SUD-KIVU- Urukiko rwa gisirikare mu ntara ya kivu yamajepfo rwanze ko bamwe mu bafunganwe na Abbas Kayonga(Dada) bafungurwa byagateganyo.
Nk’uko byaribyifujwe nababuranira bamwe murizi nfungwa ko babiri muribo bafungurwa kubera ibibazo bafite, urukiko rwateye ibyatsi iki cifuzo kuri aka gatatu ku minsi 27/12/2017.
Kuri dosiye ya Colonel Makangula, urukiko rwavuzeko impamvu zituma asabirwa kurekurwa zakiriwe ariko ko zidafite ishingiro, ruvugako ngo nubwo asanzwe atuye i Bukavu ,uyu muyobozi wa police ashinjwa kuba atarakoze inshinganoze mu gihe habagaho gukozanyaho kwabaribashinzwe kurinda Abbas n’ingabo za leta, akaba kandi ashinjwa gukorana hafi nuyu mutwe warinddaga Kayonga.
Ku kibazo ca Makerera Alexandre wasabiwe gufungurwa kubera ikibazo cuburwayi, urukiko rwagaragaje ko rufite impungenge ko ashobora gucika akaja kure kubera ko ubusanzwe adafite aho yaratuye hazwi.
Makerera Alexandre, yariyasabiwe gungurwa byagateganyo kugirango akurikiranwe nabaganga ari hanze ya gereza kuberako yarashwe ukuboko kwe kwibumoso mu gihe bahanganaga n’ingabo za leta.
Urukiko ruzokomeza n’uru rubanza ku munsi wa gatanu uza .