UVIRA, SUD-KIVU: Ibiro bikuriye ubuvuzi mu muji wa Uvira (Zone de Santé d’Uvira) bivuga yuko hagikenewe andi mafaranga agera ku ibihumbi cumi na kimwe by’ama dolari ($11,400) kugira ngo hakorwe ubuvuzi bwiza ku baturage ba Uvira, aya ni amwe mu madeni atarashoboye kwishurwa n’abari barwariye mu bitaro bitandukanye nyuma yaho imvura yangirije ibintu byinshi ndetse n’abantu batari bake bakahasiga ubuzima.
Ubu buyobozi buvuga yuko inkugwa y’ubutabazi buherutse guhabwa na leta ari nke ugereranije n’ibyangiritse muri iyi mvura iherutse kwangiriza ibitari bike muri uyu muhana wa Uvira. Bavuga yuko hakenewe aba mafaranga kugira ngo ibikoresho by’isuku ndetse n’iby’ubuvuzi bishobore kuboneka.
Umuyobozi mukuru w’iri shirahamwe ry’abaganga akaba yavuze yuko umubare w’amafaranga abarwayi bavuriwe ho kuri ibi bitaro ugera ku ma dolari arenga ibihumbi mirongo ibiri na kimwe (+ 21,000 dollars), ariko ko inkunga leta yatanze igera ku amafaranga ibihumbi icumi by’ama dolari (10,000 dollars). Biravugwa yuko kuri none hari abandi bantu bakomerekejwe n’iyi mvura bagikomeje kuvurirwa mu bitaro bitandukanye ariko ko leta itarishura amafaranga y’ubuvuzi bw’aba baturage. Umubare w’amafaranga leta yakagombye kwishura ngo ukomeza kwiyongera uko bukeye nuko bwije nkuko ubu buyobozi bubitangaza.
Muganga Panzu Nimi, yabwiye urubuga http://www.imurenge.com ko guhera ku minsi 30/04/2020 leta yahise ihagarika inkunga yo gufasha ibi bitaro, iyi ni inkunga yo kwita kuri aba baturage kugira ngo bavurwe. Muganga avuga kandi yuko kugeza kuri none ibitaro bikomeje guhabwa inkunga n’abagira neza ndetse n’andi mashirahamwe akorera mu muji wa Uvira, ariko ko leta yo isa ni iyabatereranye muri iki gikorwa.
Muganga Panzu Nimi, akaba ashimira ishirahamwe AFPDE ndetse n’andi mashirahamwe yagiye abafasha mu kubaha inkunga kuby’ubuvuzi. Yakomeje avuga yuko ibice 60% by’abakomerekejwe n’iyi mvura bamaze gukira kandi ko bahose bavurirwa ku bitaro bikuru by’itorero rya 8e CEPAC, ibitaro bikorera mu Gasenga.
Tubibutse yuko iyi mvura yasenye ibintu ndetse igahitana n’ubuzima bw’abatari bake yaguye ku minsi 17/04/2020. Iyi mvura ikaba yarangirie amazu arenga ibihumbi bitatu ndetse na bimwe mu biraro byambutsa abagenzi bikaba byarakundutse. Kugeza n’ubu usanga hari amabarabara amwe atarakorwa, bitwo abaturage bakaba bakomeje gusa inzego za leta ubufasha ku isanwa ry’aya ma barabara.