Uvira: Imirambo ibiri yatoraguwe mu nyanja ya Tanganyika..

1
103

UVIRA, SUD-KIVU:- Niposho, ku minsi 09/05/2020 haravugwa amakuru y’imirambo ibiri y’abaturage bo muri uyu muji yasanzwe irerembe mu nyanja ya Tanganyika; umurambo umwe watowe mu masaha ya mugitondo, undi uza gutorwe nyuma yaho buke.

Nkuko tubikesha umuryango wa nyakwigendera, bivugwa yuko umusore wari mu kigerero c’imyaka mirongo ibiri y’amavuka (20 ans), uzwi ku izina rya Esobe Etabilo Pascal yavuye murugo iwe aho yasohokanye na bagenzi be baja kwiyuhagira mu nyanja Tanganyika. Uyu muryango wa nyakwigendera ukaba uvuga yuko uyu musore atigeze ataha murugo rwe mu masaha ya nijoro. Nyakwigendera Esobe akaba yari atuye mu muji wa Uvira, mu gace ka Mulongwe (Quartier  Mulongwe).

Nkuko tubikesha uyu muryango wa nyakwigendera Esobe, bavuga yuko ahagana mu masaha atatu ya mugitondo aribwo umurambo wa nyakwigendera Esobe waje gutorwa n’abaturage; aba baturage bakaba basanze umurambo wa nyakwigendera urerembaga ku nkombe y’iyi nyanja.

Umuryango we waje guhamagarwa n’abashinzwe kurinda umutekano w’abaturage nyuma y’aho aba bashinzwe umutekano bari bamaze kumenya aho avuka; abashinzwe umutekano bakaba bavuze yuko hagiye gukorwa iperereza kugira ngo bamenye icahitanye nyakwigendera, Esobe.

Nyuma yaho umurambo wa Esobe watwawe n’umuryango we, undi murambo wongeye gutorwa n’abaturage k’urundi ruhandi rw’inyanja Tnaganyika. Uyu akaba yari umwana w’umukobwa ubarizwa mu kigerero c’imyaka hagati ya cumi n’itatu na cumi n’itanu (13 ans – 15 ans). Nkuko tubikesha abaturage bo mu muji wa Uvira, bivugwa yuko umurambo w’uyu mwana w’umukobwa ari wo watoraguwe mbere y’uwa Esobe. Gusa ngo inzego z’umutekano zaje kubimenyeshwa bitinze kuko ngo uyu mwana w’umukobwa yaje gutorwa haciye umunsi yitabye Imana.

Umurambo w’uyu mwana w’umukobwa ukaba waratowe ahagana mu masaha ane n’igice y’ijoro (20h30); uyu murambo ukaba waratorewe ku nyanja Tanganyika, ahegereye kuri Avenue du Lac, ariko ngo abashinzwe umutekano babimenyeshejwe nyuma yaho umurambo wa Esobe utorewe.

Nkuko tubikesha umukuru w’urubyiruko mu gace ka Kavimvira, Kiza Tiniko Sadiki, yavuze yuko amazina y’uyu mwana atarabasha kumenyekana ariko ko bikekwa ko akomoka mu gace ka Nyamianda (Quartier Nyamianda).

Kiza akaba yabwiye urubuga http://www.imurenge.com ko hari ababyeyi bavuze yuko umwana wabo yagiye kwiyuhagira kuri Tanganyika ariko ko uyu mwana akaba atigeze agaruka mu rugo rwe.

Nyuma y’ibyamaze gukusanywa n’abashinzwe umutekano, byemejwe yuko uyu mwana aturuka muri Quartier Nyamianda kandi ko aba babyeyi baje gutora umurambo w’umwana wabo ndetse ko uyu murambo wagiye gushingurwa n’umuryango w’uyu mwana.

Tubibutse yuko kuva umwuzure ubaye mu muji wa Uvira, abaturage bahise babura amazi y’isuku atangwa n’ishirahamwe REGIDESO. Aba baturage bavuga yuko kuva imvura isenye ibintu byinshi, ngo iri shirahamwe ritanga amazi ryahise rihagarika gutanga amazi mu duce tumwe na tumwe kuko ngo bimwe mu bikoresho bitanga amazi muri utu duce byasenywe n’iyi mvura.

Uduce tuvugwa kuburamo amazi ni uduce twegereye inzuzi nka Mulongwe na Kalimabenge. Izi zikaba ari inzuzi zibiri zinini zibarizwa mu muji wa Uvira.

 

1 COMMENT

  1. Try to be professional please saa ine zijoro (20h30′) akenshi mushiramo amakosa ataringombwa. Ariko courage, good Job.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here