UVIRA, SUD-KIVU:- Ku minsi 17/04/2020 nibwo uruzi rwa Mulongwe rwuzuye ndetse rukanasenya ibintu bitari bike. Muri uyu mwuzure, abantu 24 nibo bahasize ubuzima ndetse abandi batari bake barakomereka, amazu agera ku 3500 nayo yatwawe n’uru ruzi ndetse n’ibiraro byinshi birangirika.
Abasenyewe n’uyu mwuzure bakaba bacumbitse ku masomo ya Notre Dame, ibarizwa muri uyu muji wa Uvira. Nubwo aba baturage batahabwa amazu yo kubamo, kuko ayabo yasenywe n’iyi mvura, ubuyobozi bw’aya masomo bwabahaye aho baba bacumbitse muri iyi minsi bitewe n’ukp abanafunzi batemerewe kuja mu masomo kubw’indwara ya COVID 19 ikomeje guhitana abatari bake hirya no hino ku isi.
Nkuko tubikesha Mulumba Aline Kangabe, umwe mu bayobozi bashinzwe kwita kuri aba baturage basenyewe n’iyi mvura yavuze yuko ejo hashize, ku minsi 26/04/2020, Saint ‘Egidio, rimwe mu matorero yo mu muji wa Uvira ryashoboye kugeza imfashanyo yaryo kuri aba baturage batakaje ibyabo n’ababo. Kangabe yavuze yuko iri torero, Saint ‘Egidio atariryo ryonyine ryabashije kugeza imfashanyo yaryo kuri aba baturage, ariko ko hari abandi bagira neza batandukanye kuva hirya no hino bakomeje kwitanga mu gufasha aba baturage.
Kangabe yakomeje avuga yuko zimwe mu mfashanyo aba baturage bahawe n’iri torero rya Saint ‘Egidio zirimo ibyokurya, amasabune yo kumesa no kwiyuhagira, imyunyu, isukari ndetse n’amahuzu yo kwambara; dore kuko ari nta kintu basigaranye nyuma y’aho iyi mvura isenye byose bari bafite. Kangabe yarangije avuga yuko iyi mfashanyo bahawe izabafasha mugihe kitari gito mugihe bagitegereje ko leta igira ico ikoze kugira ngo aba baturage babone aho kuba kuko ngo aho bari ari mu masomo kandi ko aya masomo ashobora gufungura umwanya uwo ariwo wose.
Aganira n’urubuga http://www.imurenge.com, Marie Claire Kabala, umuyobozi w’itorero rya Saint Egidio ribarizwa mu muji wa Uvira, yavuze yuko bababajwe no kubona ibyago byabaye kuri aba baturage kandi ko bahise bahita mo kugira ico bakoze mu gufasha aba baturage basenyewe n’imvura yatumye uru ruzi rwa Mulongwe rwuzura rugasenyera aba baturage.
Kabala yabwiye urubuga http://www.imurenge.com ko we n’itorero yaje aserukiye ko batari kwicara mugihe abantu basenyewe bikabije ndetse bakanabura ababo n’ibyabo. Yagize ati:
Birababaje kubona abatu barabuze ababo n’ibyo, bityo byatumye tudashobora guceceka ahubwo byaduteye ishaka ryo gukora kugira ngo tubatabare kuko ari abavandimwe – Claire Kabala –
Kabala yakomeje kuvuga yuko bakomeje kugerageza gushakisha indi mfashanyo kugira ngo bakomeze gufasha aba baturage mugihe batarahabwa aho kuba.
Tubibutse yuko itorero Saint ‘Egidio/Uvira ryatangiye imirimo yaryo mu mwaka w’1968. Iri torero rikaba ryaratangijwe n’uwitwa Andreya Riccarda, wahoze ari ministre w’ububanyi n’amahanga w’Ubutaliyani (Italian Minister for International Cooperation), uyu akaba ariwe watangije iri torero muri Congo.
Iri torero rikaba ryaratangiye gukorera mu muji wa Uvira kuva mu mwaka w’2002. Imwe mu ntego y’iri torero ikaba ari kwita ku bantu bahuye n’ibibazo bitandukanye. Iri torero kandi rikaba rivuka mu idini rya Gatolika k’ubufatanye (Precincts of the Catholic Church).