
MOSCOU, RUSSIE – Vladimir Poutine perezida w’Uburusiya yatangaje kuri aka gatatu ko aziyamamariza kuyobora iki gihugu ku nsuro ya kane, umwaka utaha mu kwezi kwa 3.
Ibi naramuka abigezeho, perezida Poutine azaba agiye kuyobora iki gihugu kugeza mu mwaka w’2024, ndetse bikazamugira umukuru w’igihugu uyoboye iki gihugu igihe kire kire kurusha abandi, nyuma ya Joseph Staline.
Uyu mwanzuro nubundi warutegerejwe,perezida Poutine yabivuze ubwo yasuraga uruganda rukora imodoka ahitwa Nijni Novgorod.
Ndatangaza kandidatire yanje ku mwanya w’umukuru w’igihugu c’uburusiya – Vladimir Poutine –
Kuva mu mwaka w’2000, perezida Poutine ari kubutegetsi, igihugu ce gikomeje kugira ubukungu bujegajega ndetse na ruswa ikaba yarakomeje kwiyongera, abaturage bakaba bataka ubukene cane muri gihugu .
Nubwo ariko ubukungu bw’iki gihugu budahagaze neza, abaturage benshi muriki gihugu bashima kuba bafite umukuru w’igihugu ukunze kugira amahame ndetse akayahagararaho.
Perezida Poutine wabayeho minisitiri w’intebe mu mwaka w’1999, ku ngoma ya perediza Boris Eltsine, yatangije intambara yakabiri ya Tchétchénie, intambara yamuhesheje gukundwa cane, kumenyekana ndetse abarusiya benshi bamufashe nk’umugabo utagira icatinya ndetse ufata ibyemezo bikaze .