Yagerageje kuvogera uruzi rwa rusizi adashaka kunyura ku mupaka bimuviramo urupfu…

0
182

KAMANYOLA, SUD-KIVU – Mu ntangiriro rya rino yinga, umusore umwe yitabye Imana nyuma yaho yagerageje kwambuka uruzi rwa Rusizi ruhuza igihugu c’u Rwanda na Congo, nyuma aza kuhasiga ubuzima.

Uyu musore ukomoka mu gihugu ca Congo tutabashije kumenya amazina ye, yashatse kwambuka uru ruzi rwa Rusizi atanyuze ku mupaka, yashatse kwambuka mu buryo butemerewe n’amategeko nyuma ahita mo kuvogera uru ruzi no koga akoresheje ikurutu ry’amazi ririmo ubusa ariko kuby’amahirwe make birangira ahasize ubuzima.

Amakuru agera kuri Imurenge.com avugako uyu musore yashakaga kwambuka akoresheje inzira za magendu kuko atarafite ibyangonbwa bimunyuza ku mukapa, akaba yariko ashaka gusanga umuryango we utuye mu gihugu c’u Rwanda.

Kugeza ubu, umurambowe ntabwo uraboneka ariko abarobyi bakorera kuri Rusizi bakaba bamezako uyu musore yarangije urugendo rwe rwo kwisi kuko atashoboye kwambuka.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here