
ITOMBWE, FIZI-Gipombo muri gurupema Bassimunyaka bakunze Kwita kwa Chef Noë Munyaka, nibgo Uwitwa Gen Amuri Yakutumba Yahasesekaye Ayobowe n’ingabo zigera 150.
Abaturage bo mur’ako karere biganjemo benewabo na Amuri, bamwakiranye ibyishimo byinshi, bamukubitira ingoma.
Notabule Etabu Waroge, akaba n’umwe mu bagize sosiyete sivile mu karere ka Minembwe aremeza aya makuru akavuga ko yayahawe na bagenzi be bakorera Mugipupu, gusa arasaba Yakutumba ko yava iwabo ko nta ntambara bashaka.
K’umurongo wa telefone n’umunyamakuru wacu arasaba igisoda ca FARDC kubaha umwanya wo gusaba Yakutumba n’ingabo ziwe kuva iwabo amahoro bitewe nuko badashaka kunva ibita iwabo.
Ushobora gutegera k’umurongo wa telefone ikiganiro Etabu yagiranye n’itangazamakuru rya Imurenge News Agency (INA), kanda hano hasi.
Kuba Yakutumba ageze mu karere ka Mibunda s’ubuhoro, ingabo ze zimaze iminsi ziraswa umugenda ariko bamwe mu barwanyi be bitanga mu ngabo z’igihugu abandi bakahasiga ubuzima.
Ibi byatangiye ubgo Ingabo za Mai Mai zafataga ama vile akomeye yo muri Kivu y’amajepfo ndetse bakaba bari bafite gahunda yo gukomeza dore ko bavugaga ko badashaka intwaro ya Perezida Joseph Kabila.