MINEMBWE,SUD-KIVU – Ku munsi wejo wakabiri tariki 17.07 2018 amatorero menshi yo mu Minembwe yiriwe asengera umutekano wakarere ka Bijombo na Minembwe muri rusange .
Bamwe mu bayobozi b’amadini baganiriye na Imurenge .com,bavuzeko uru arirwo ruhare rw’idini n’umusanzu mu gushaka amahoro mu karere.
Abayoboke ba madini bakaba bahisemo kwiyiriza ubusa kugirango batakambire Imana rurema ibagarurire amahoro mu karere.
Tubibutseko padiri Mutware kuva mu bufaransa afatikanyijye na Dr Kigabo kuva muri USA, ubwo basuye aka karere,baganiriye nabayobozi ba matorero, babasabye gushirahamwe no kuvuga rumwe kugirango babe umusemburo w’amahoro mu karere.