Abanyamulenge batuye akarere k’imisozi miremire mu mugambi umwe

0
225

MINEMBWE, SUD-KIVU –  Abanyamulenge batuye mu misozi miremire basabwe kongera ubumwe ndetse no guhuza umugambi.

Aya namwe mu majambo yagarutsweho mu mpera za rino yinga mu nama ngari yabereye mu Minembwe ihuje abanyamulenge bose batuye i mulenge.

Inama yarifite intego 2 nyamkuru, yagarutse ku bumwe bwabanyamulenge bivugwako bukemangwa, inama yibazaga aho ubu bumwe bwagiye ndetse n’umuco wo gutabarana hagamijwe ku rema icizere cejo hazaza.

Inama kandi yitabiriwe nabantu b’ingeri zose bafite ijambo mu ri kariya karere, yagarutse ku muco wo kudahana uvuga cane mu karere aho usanga abakora amakosa arimo nko guhungabanya umutekano wabagenzi ndetse n’bikorera utwabo.

Amakuru agera ku imurenge.com avugako abari muriyi nama kandi basabyeko habaho kubabarirana kuvuye ku mitima.

Inama kandi yagarutse ku kibazo c’umutekano arinaco gihangayikishije abanyamulenge kimwe n’abandi bose batuye mu ri aka karere kabarizwamo imitwe yitwara gisirikare myinshi igenda ihungabanya umutekano wabaturage n’ibyabo.

Mu rwego rwo kurushaho kwirinda ibibazo baterwa n’ibanzi babo,inama ikaba yemejeko hazashirwaho ikigega gitabara ndetse kikanagoboka igihe bagabweho ibitero doreko abanyamulenge ari bamwe mu bakunze kwibasirwa n’ibitero ndetse no kunyagwa.

Inama yasojwe hatowe ubuyobozi buhagarariye abandi bose mu karere k’imulenge, iyi komite akaba ariyo izafasha mu kunoza imyanzuro y’inama .

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here