MINEMBWE, SUD-KIVU – Umugore umwe yarashwe mu mpera za rino yinga rishize, niposho ku minsi 10/03/2018 i kaleke muntara ya Fizi.
Koga Zawena Aimée, umugore uri mu kigero c’imyaka hafi 40 y’amavuka yarashwe n’umuntu witwaje imbunda bari basanzwe baziranye. Tukimara kumenya aya makuru, urubuga Imurenge.com twerekeje mu bitaro bikuru bya Minembwe kugirango tubashe kumenya neza impamvu y’iraswa rya Koga doreko ariho yajanwe kuvurizwa yo nyuma yo kuraswa.

Koga Zawena n’urutege rukeya yatubwiye ko yarashwe niposho ku mugoroba ubwo yari yicaye munzu muwe ubwo haje umusore bari basanzwe baziranye witwa Chance. Uyu musore yagumye kumuganiriza, mukanya gato Koga yamubwiyeko agiye kuhagira abana. Hashize umwanya mutoya yumvise isasu gusa niko kwisanga yarashwe kandi uwo mushitsi we witwa Chance akaba ariwe wamurashe.

Tubajije Koga ko hari ico bapfaga na Chance, Koga yahise yemerako harico bapfa. Twifuje kumenyako atari ashaka kumuhohotera, ariko Koga ahakanako ibyo ntanibyo yigeze amubwira mubyo baganiriye.
Dr. Reine ukora ku bitaro bikuru bya Minembwe yatubwiye ko Koga yarashwe isasu rifata amaguru yombi ariko kugeza ubu ntibarashobora gupima ngo bamenye ko amasasu yafashe amagufwa.
Muganga Reine kandi yavuzeko mu gihe basanze ari nta kibazo c’amagufwa, Koga ashobora kuvurirwa mu Minembwe, ariko Koga Zawena we yavuzeko yifuza ko reta ikurikirana Chance wamurashe kuko akimara kumurasa yahise ahunga.
Tubibutse ko uyu Koga ari umugore w’umupfurero ushatswe k’umugabo witwa Prince Sengiyunva Rugabura, bivugwa ko yagiye Inganji mukazi ko gushaka inkwano ze.