MINEMBWE, CONGO – Nagatanu ku minsi 14/07/2018 nibwo Dr. Kigabo Mbazumutima Modeste na mugenzi we Padiri Mutwari kuva m’Ububirigi barangije urugendo rwabo barimo mu Minembwe. Mbere yo yuko aba bagabo bombi burira indege Imurenge.com twashatse kugira kuganira nabo ariko ntibyakunze ko tuganira umwanya uhagije; gusa twashoboye kuganira na Dr. Kigabo agira ico ashikiriza abakunzi ba bacu.

Mu magambo ye Dr. Kigabo yagize ati:
Abatuye mu Minembwe, abakunzi baho, abatuye mu gihugu hagati ndetse n’invukire zaho ziri hagati mugihugu ndetse nohanze y’igihugu nimuze dushire hamwe kugirango duteze gakondo yacyu imbere. – Dr. Kigabo Mbazumutima –
Aya magambo Dr. Kigabo yayavuze nyuma yo gusoza urugendo rwe yari amaze mo iminsi itari mike mu Minembwe.

Tubibutse yuko uru rugendo rw’aba bagabo bombi rwari mu mugambi wo guteza akarere ka Minembwe imbere ndetse n’indi mihana ihegereye. Dr. kigabo na mugenzi we Padiri Mutware ni abagabo bazwiho ishaka ryinshi ndetse no gukunda igihugu cababyaye cane cane akarere ka Minembwe. Aba bagabo kandi bazwiho ishaka ridasanzwe ryo guteza akarere imbere haba cane cane muri siporo no muyandi majambere atandukanye azamura abaturage no kubigisha gusobanukirwa ko amoko yose atuye akarere ka Minembwe ari bene mugabo umwe.

Muri runo rugendo kandi tubibutse ko aba bagabo bombi bashigikiye imikino itandukanye y’akabumbu k’amaguru ndetse bakaba baranatanze igikombe ku batsinzw muri iyi mikino.

Mu ijambo rye ryanyuma Dr. Kigabo yasabye aba komoka mu Minembwe cangwe buri wese wifuza amajambere (diasporants) wese kugira icyo botekereza mu gutanga umusanzu wabo, yagize ati: “uteye igiti siwe urya imbuto zacyo wenyine…”

Mukurangiza yashimiye abaturage bose bakomeje kwitanga ubwabo ndetse n’ibyabo kugirango izinyubako zitere imbere ndetse amajambere agakomeza kwiyongera. Dr. Kigabo kandi yashimiye ubuyobozi bwa Imurenge.com kubwo kumenyekanisha ibikorwa byabo mdetse no gushigikira ibikorwa byose bakomeje gukora.