
KIGALI, RWANDA – Nkuko mwabimenyeshejwe ubushize, Rev. Pst Kamburishi yitabye Imana nagatanu k’iyinga rishize ku minsi 27/10/2017.
Ese Rev. Kamburishi yari muntu ki?
Rev. Kamburishi yari imwe munkingi mukuzana no gukwirakwiza
ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana mukarere k’imisozi miremire (Hauts Plateaux) y’Imurenge muri DRC.Rev. Kamburishi yakoreye kandi mw’itorero rya ADEPR mu Rwanda aho afite ubuhamya bukomeye mu kubaka umubiri wa Kristo mur’iyi myaka 22 ishize.
Icyo azwiho cyane n’ukuba yavugiraga Yesu avuye inyuma.
Yari yarakiriye Umwuka wera asobanukirwa Ibyanditswe Byera mu buryo budasanzwe. Yasobanuraga byimbitse icyo aricyo
Umusaraba wa Kristo ndetse n’Umuzuko wa Yesu Kristo.
Rev. Kamburishi yakoreye Imana mubihugu bitandukanye birimo:
DRC, Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzania,
Kenya n’ahandi.
Muri iri yinga ry’ikiriyo twumvise ubuhamya bwinshi butandukanye kandi bugaragaza ko umuryango, Itorero, Igihugu n’isi muri rusange babuze umuntu w’ingirakamaro.
Ariko kandi Imana yamuremye ikongera ikamusubiramo kugera kurwego yaragezeho, nayo yakeneye kumwisubiza.

Wamenya ute muburyo burambuye uwo Pst Kamburishi ariwe?
Igisubizo kiroroshe, kuko Imana ntiyamutwa imutunguye. Yasize rero yanditse igitabo k’ubuzima bwe bwo kumenya Imana no kuyikorera ndetse n’ibitangaza Imana yagiye imukoresha.
Iki gitabo kizaba cabonetse kumunsi wo gusezera k’umubiri we bwa nyuma. Uyu niwo murage azaba asigiye urubyayo rwa none n’uruzaza. Soma 1 Abami 2:2-3:
Umwami Davidi aragara Salomo ati: ubundagiye nkuko ab’isi bose bagenda. Nuko komera ugaragaze ko uri umugabo. Ujye wumvira ibyo uwiteka Imana yawe yakwihanangirije…..
Gahunda yo Guherekeza no Gushingura:
Umuhango wo gushingura no gukura Ikiriyo uzaba ku minsi 4/11/2017 kuri gahunda ikurikira:
– 8:00-9:00, Gusezera umurambo murugo iwe, i Gikondo
– 10:00-14:00, Urusengero n’ubuhamya, muri ADEPR Remera (hafi ya Controle Technique)
– 15:00-16:00, Gushingura mw’irimbi rya Rusororo
– 16 :00-17:00, Umuhango wo gukaraba no kurangiza ikiriyo, Rusororo.
Muzaba mukoze nimuza guherekera intore y’Imana.
Iri tangazo ritanzwe n’uhagarariye comite itegura ikiriyo ca Rev. Pastor Kamburishi.
Felix Nyirazo Rubogora, Tel: 0788870699.
Imurenge.com, twongeye kwihanganisha umuryango, itorero ndetse n’ubwoko kubwo kubura umubyeyi wacu mu gakiza. Imana imuhe iruhuko ryiza.
Imana yaremye isi nijuru iza guhembe Sogokuru wari Intore, wari Infura, inyanga Mugayo Imana niyo ikuzi cyane kuturusha izaguhembe kuko warayikoreye imyaka yose warumaze kwisi.
Thanks Kutumenyesha Gahunda. Murakoze.