Igisoda ca FARDC carekuye abasore bari bafashwe bagura ibikoresho bya gisoda.

1
126

MINEMBWE, SUD KIVU – Mur’uyu mugoroba w’iri posho igisoda ca FARDC nibwo carekuye abasore bagera kuri 4 bafashwe bagura ibikoresho bya gisirikare birimo amasasi ndetse n’imbunda. Uyu muhango wo kurekura aba basore ukaba wakozwe n’igisoda ndetse n’umukuru wa komine ya Minembwe, Gadi Mukiza Nzabinesha ndetse n’igipolisi gikorera mu Minembwe.

Urwego rw’igisoda rukaba rwamenyesheje itangazamakuru rya MPC ko ibi byakozwe muri gahunda yo gushakisha amahoro mu karere kandi ko ntakigomba kusubiza iyi gahunda inyuma. Ibi bikaba byavuzwe n’umukuru w’ingabo za leta mu Minembwe nyuma yaho abaturage bakomeje kwivovotera leta ko ibakorera amabi.

Chef Nzabinesha Gad, umuyobozi wa komine ya Minembwe arashimira cane igisoda ca FARDC kuba caraje gukemura ikibazo c’umutekano muke wari umaze iminsi mukarere. Gadi Mukiza akaba avuga yuko iki gikorwa ari intambwe nziza iganisha ku mahoro ndetse n’umutekano w’abaturage. Akaba akomeza gusaba abaturage kuba bareka gukora ibikorwa bihanwa n’amategeko y’igihugu; bityo rero akaba asaba urubyiruko rukunze kwisanga muri ibi bikorwa bigayitse ko rwabivamo rukerekeza ku inzira y’ishuli n’ibindi bikorwa byabagirira akamaro.

Kanda hano hasi utegere ijambo rya Chef Gad Nzabinesha mur’ururimi rw’igiswahili.

Tubibutse yuko ibikorwa byo kwambura abaturage ibikoreshso bya gisirikare byarakomejwe gusabwa ko byashirwa mu mibikorwa mu rwego rwo kwirinda intambara dore ko zimaze kwangiza byinshi.

 

1 COMMENT

  1. ikibazo surubyiruko rwishora mubikorwa bigayitse nkuko mwabyanditse munkuru yanyu.ahubwo nireta ibitera.kandi migihe ubuyobozi butaratinyuka ngo buvuge ikibazo gihari bizagora ko ikibazo nticakemuka bitewe n’ubuyobozi bwintinyamaso.hamwe namwe itangazamakuru mugihe mutaranenga imikorere ya comune bizagora guhindira imikorere.kubera ko ahandi itangazamakuru niryo rihindura byishi mumikorere mibi yabayobozi

    murakoze

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here