Indege za MONUSCO ziriwe zizenguruka mukarere ka Bijombo…

0
169

BIJOMBO, CONGO – Amakuru atugeze avuga yuko indege zo mubwoko bwa kajugujugu, (Helicopters) za Monusco zikomeje kuzerera mukirere cya Bijombo cyo kimwe no mu Minembwe mugihe cy’umugoroba. Biravugwa yuko izi ndege zatangiye kuzenguruka muri aka karere ka Bijombo ejobundi n’agatatu ku minsi 19/09/2018.

Imwe mu ndege za MONUSCO…

Ubwo twaganiraga n’umwe mu baturage batuye mukarere ka Bijombo, yatubwiye yuko imwe muri izi ndege yituye mu mihana yo ku Murambya, Bijombo, Kagogo ndetse no kuri Mbundamo.

Amakuru ava kucicaro gikuru ca Monusco, mu Minembwe avuga yuko izenguruka ry’izi ndege zabo zari mu bikorwa by’ubutasi mu masaha y’ijoro.

Indege zizenguruka mukirere…

Tubibutse yuko hashize iminsi mike uwungirije intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa LONI, David Gressley, kuva Kinshasa aheruka mu Minembwe kandi yari yamenyesheje abaturage baho ko ingabo za MONUSCO zitewe umutima uhagaze n’ibibera mur’utuducye.

Nyuma yo kuvuga aya magambo, David Gressley yatangarije abari aho ko biyemeje ubufatanye n’ingabo za FARDC kurwanya uwariwe wese ushaka kuburiza mo umutekano mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe ndetse na Congo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here