Ishirahamwe Eben-Ezer mu bikorwa by’indashikira mukarere ka Minembwe…

0
140

MINEMBWE, CONGO – Mumyaka 10 ishirahamwe Eben-Ezer Ministry rimaze rikorera mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe, uku kwezi kwa munani nibwo bamwe mu bayobozi baryo batangaje imwe mu mirimo y’indashikirwa bamaze kugeraho mukarere mu guteza imbere uburezi bw’amasomo.

Rugabire Jean Paul, ushinzwe gahunda z’iterambere mu ishirahamwe Eben-Ezer…

Nyuma yo kumenya bimwe mu bikorwa iri shirahamwe rimaze kugera ho, Imurenge.com twegereye umwe mu bayobozi, Rubyagiza Rugabire Jean Paul ushinzwe gahunda z’amasomo (programmes) mur’iri shirahamwe atubwira kubijanye n’amahugurwa ndetse imigabo n’imigambi ya Eben-Ezer , ibikorwa iri shirahamwe rimaze gukorera mu Minembwe.

Rugabire yavuze ko kuva mu mwaka w’1997, nibwo ishirahamwe Eben-Ezer ryatangura gukora imirimo yabo mu Minembwe. Iri shirahamwe rimaze kubaka amasomo agera kuri 22, haba mukarere ka Fizi, Mwenga ndetse na Uvira. Bakaba kandi bamaze guhugura abarimu n’abayobozi babo bagera ku 1,761 ku masomo agera kuri 195. Nanone kur’aya massomo bagiye bakora imushinga ibyara inyungu (activité génératrice de révenue) ku mafaranga 1,500$ kuri buri kigo c’amasomo; uyu mushinga ukazabafasha mu kwiteza imbere, ndetse bagenda bifasha mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe nkigihe habuze intebe zo mu masomo ndetse n’amadirisha y’inyubako z’amasomo.

Rugabire, yavuze kandi ko mukarere ka Fizi na Mwenga bamaze kubaka ibigo by’amasomo bigera ku icenda (9) kuri buri karere. Akarere ka Uvira naho bamaze kubaka ibindi bigo by’amasomo bigera kuri bine (4).

Amwe mu mashuri bagiye bubaka mukarere ka Minembwe, harimo:

  • E.P Kalingi
  • E.P Ngobi/ Rwitsankuku
  • E.P Mahuno/ Turambo

Institut Kivumu kandiko bafite buzakomeza kubaka ayandi kurubu bakaba bamaze gutangura inyubako zishuri ryisumbuye rya Ilundu na E.P Binyenge, bicyiye mumahugurwa atangwa nirishirahamwe abana babashije kuronka ubumenyi bwayo 61,193 kumashuri yibanze (école Primaires) 330 kumashuri yisumbuye mumwuga wubwarimu (pédagogie générale) na comite ya babyeyi 180.

Sinibyo gusa Eben-Ezer ikaba kandi yigisha abana kumenya uburenganzira bwabo(Genre et Droit), ndetse nicyo twita AVEC (Association Villageoise d’Epargne et de Crédit) kugirango abagore bunveko nabo haricyo bokwigezaho bicyiye muruwo mushinga.

Rugabire yarangaje asaba abarimu hamwe n’abaturage ba Minembwe guhagurukira hamwe kugirango bateze uburezi imbere. Bamwe mubarimu twaganiriye nabo bavuze yuko bashimishwa n’aya mahugurwa ndetse n’ibikorwa ishirahamwe Eben-Ezer rimaze kuabageza ho.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here