Me Azarias Ruberwa ati” ubu muhagaze k’ubutaka bga komini Minembwe

0
185

MINEMBWE, SUD KIVU – Ku gicamunsi c’aka Kane nibgo Minisitiri ushinzwe kwegereza ubutegetsi abaturage, Me Azarias Ruberwa, yituye ku kibuga c’indege ca Kiziba m’uruzundiko rwo kwamamaza umukandida w’ihuriro rya FCC.

Mu mbwirwa ruhame ye, ubgo yaganiraga n’Abanyaminembwe, yasabye Minisitiri Müller Ruhimbika gusomera abaraho iteka rya leta rigenda Komini Minembwe, abaraho bakubita amashi menshi n’akanyamuneza mu maso.

Azarias yabgiye abaraho ko igihe yahawe umwanya wo kuyobora minisitere yo kwegereza abaturage ubutegetsi yabanje kwanga, gusa ahageze yakoze iyo bgabaga ngo Minembwe ibone nayo ubuzima gatozi (Statut juridique). Yakomeje agira ati ” mu ntambara ninshi ariko nsaga uy’umunsi ar’umugambi w’imana kugirango Abanyaminembwe babone komine.

Minisitiri azarias Ruberwa arifuza ko hazubakwa imihanda ( avenue) yitirirwa abakoze ibikorwa by’ubutwari nka Gisaro Muhoza ndetse n’abandi.

Yanabgiye abantu ko bafite abashoramari b’Abanyamerika kera biteguye gushora imari zabo mu bijanye n’ubuhinzi n’ubgorozi mu rwego rwo kurandura inzara.

Azarias Ruberwa yasabye abanyaminembwe bari muri diaspora kubaka akarere kabo maze Minembwe ikagira ishusho ya Komini. Yaboneyeho no gusaba abayobozi ko ibeyi ry’ibibanza ryo gabanywa kugirango byorohereze abafite kuhashira ibikorwa.

Komini ya Minembwe, urufunguzo rw’iterambere

Ikibazo gikomeye Abanyaminembwe bahuraga naco nuko imisoro batangaga ntaco yabamariraga bitewe nuko ifaranga binjizaga zoherezwaga kuri komini Minembwe yabarizwagamo. Hejuru yibyo hari n’andi mafaranga leta igenera inzego z’ubutegetsi kugarukira  kuri Komini ( Retrospection), kur’ubu izo faranga zose zikaba zigiye kuzoza zikoreshwa na Komini ya Minembwe.

Iterambere ry’akarere ka Minembwe muri rusange ryabaga rishinjingiye ku bashoramari, kur’ubu byumvikane ko ibikorwa remezo bigiye kwitabgaho bigendeye ku byifuzo by’abaturiye.

Me Azarius Ruberwa yamamaza umukandida wa FCC, Emmanuel Ramadhani

Yabgiye abaraho ko umukandida wa FCC yatanzwe na president Joseph Kabila, bivugako azakomereza muri politike ye, Azarias ahamya ko perezida Kabila ntaco atakoze n’ubgo ntawatunganya, byose yavuze ko abanyamulenge aribo bafite aba général benshi mu gisirikari ugereranije n’andimoko, kandi bafite imyanya myiza.

Me Azarias Ruberwa yatanze za mudasobwa 10 ku makaminuza atatu akorera mu Minembwe, za moto zitatu; imwe yaba y’abayobozi gakondo, iy’amakanisa, niy’iyishaka rya RCD.

Me Azarias Ruberwa, imvukire y’akarere k’imisozi miremire ihanamiye Ubuvira, akaba kandi n’umuyobozi w’icama ca RCD, icama  canenzwe n’abatavuga rumwe naco gukorana bya bugufi na  leta y’urwanda maze bihungabanya umutekano wa DR Congo.

Nguko uko byari byifashe mu mashusho ubgo Me Azarias Ruberwa yashikaga mu Minembwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here