BUKAVU, SUD-KIVU – Minisitiri w’umutekano muri kivu yamaj’epfo, Mulimbalimba Luc amaze kwegura ku mwanya we yari ayoboye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cabaye muri iki gitondo, nagatanu ku minsi 8/6/2018 ku biro bye, minisitiri Mulimbalimba yavuzeko kwegurakwe gushingiye ahanini ku buryo guverinoma y’intara itita ku kazi ke.
Minisitiri Mulimbalimba kandi yagaragajeko mu ngengo yimari ya guverinoma y’intara yumwaka wa 2018, hari amafaranga yagenewe ibibazo by’umutekano kandi agomba kubikwa na minisiteri y’umutekano, ariko akaba yabwiye abanyamakuru ko ayamafaranga amaze amezi 6 kuri uyu mwanya akaba abitswe na Guverineri w’intara Claude Nyamugabo, mu gihe iyi ntara yugarijwe nikibazo c’umutekano mukeya.
Mulimbalimba avugako nta bubasha ahabwa nka minisitiri, akemezako ahubwo guverineri ariwe ufite ububasha bwose muri minisiteri ye, ibi ngo akaba ataguma kubirebera, yabwiye itangazamakuru kandiko yeguye mu rwego rwo guhesha agaciro abaturage ba Uvira bagize uruhare runini mwizamuka rye.