Tumenye Indwara y’umwijima (IGICE CYA 2)

0
192

Nkuko twabibasezeranyije mu nkuru ya mbere yavugaga ku bwoko bw’indwara y’ umwijima yitwa Hepatite B, muri iki gice cya kabiri tugiye kubagezaho ubundi bwoko bw’iyi ndwara: Hepatite C.

Hepatite C iterwa n’ iki ?

Iterwa na virusi yitwa “ Hepatitis C Virus ( HCV). Umuntu urwaye Hepatite C ashobora kuyanduza undi inyuze  mu  maraso. Iyi virisi ishobora kubetama (kwihisha) mu mubiri ikamara imyaka myinshi umuntu ataragaragaza ibimenyetso byayo. Ariko hagati aho, iba yaramaze kwangiza umwijima cyane. Iyo itavuwe mu maguru mashya, na yo ishobora gutera kanseri y’ umwijima.

Umwijima ni urwo rugingo ry’ umutuku.

Ibimenyetso bya Hepatite C

Ibimenyetso byayo  ni ibi bikurikira:  Umunaniro,kutagira appétit, amaso ahinduka umuhondo, inkari zijimye, kubyimba  amaguru  kunanuka, isereri, isesemi, kuruka, umuriro, kubabara mu nda, no kubabara mu ngingo.

Dore uko umwijima urwaye uba umeze.

Uburyo bwo kuyirinda

Uburyo bwo kwirinda iyi ndwara ni ubu bukurikira:

  1. Kwirinda gutanga/guhabwa amaraso atapimwe ngo byemezwe ko ari mazima (= atanduye)
  2. Kudakora imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi batandukanye, utazi uko ubuzima bwabo buhagaze: niba baranduye iyi virisi cyangwa batarayanduye( ibyago byo kuyandura  muri iyi nzira ku muntu ufite uwo bashakanye, badacyana inyuma ni bikeya).
  3. Kudakoresha urushinge undi yakoresheje
  4. Kudakoreshereza tatouages/tattoos ahantu utizeye isuku ry’ ibikoresho byabo.

Hepatite C iravurwa…

Bitandukanye na Hepatite B ikingirwa gusa, (kugeza ubu  nta muti wayo uraboneka), Hepatite C iravurwa. Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS/WHO) uvuga ko imiti iyivura ikiza abantu bayirwaye ku rugero rwa 95%. Cyokora kugeza ubu nta rukingo rwayo ruraboneka.Bivuga ko umuntu uyirwaye yakwihutira kujya kwa muganga .

Mu gice cya nyuma tuzabagezaho ibyerekeye ubundi bwoko bw’ iyi ndwara y’ umwijima yitwa Hepatite A. Murahishiwe…..

                                  – Kwivuza biruta Kwirinda –

Source:www.mayoclinic.org                                          

Munyampirwa Sebaganwa

______________

– Gira Ico Uvuze – 

[democracy id=”current”]

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here