MINEMBWE, CONGO – Ku minsi 30/01/2018 abaturage barenga kuri 20 bo ku Runundu, Minembwe bahawe imbuto y’ibitoki ya kamara masenki, nimishaba kubwo kubashigikira mu iterambere.
Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa Imurenge.com, bavuze ko bishimiye iyi mbuto babahaye kandi ko bakangurira abandi baturage gutera iyimbuto ariko cyane cyane bashimiye ishirahamwe rya UGEAFI ryabahaye iyimbuto ndore ko ngo usibye kuba ibitoki bibaha imineke no kubirya ariko bizabafasha no kubona amafaranga.
Imurenge.com, twagerageje gushaka Engeniyeri Butoto Nahum, uhagarariye ishirahamwe UGEAFI, ariko nti twabashije kumuronka bitewe n’umurongo wa telephone. Butoto Nahum akomeje gukora ibikorwa by’indashikirwa mw’iterambere ry’akarere ndetse n’igihugu. Bityo bikaba bishimwa na benshi mukarere ka Minembwe ndetse no munkengero zaho.
Dore amwe mu amafoto ubwo abaturage bahabwa ga iyi mbuto y’ibitoki.







