MINEMBWE – Ishirahamwe rya gikirisitu, Word Relief rifite icicaro gikuru muri Amerika, rikaba rikorera no muri Repuburika iharanira demokarasi ya congo/Goma, ry’ifuza kuza gukorera imishinga ya ryo mu Minembwe.
Marcellin Serubungo, umuyobozi wa Word Relief I Goma ati” tuzafasha amakanisa mu bikorwa birimo uburinganire, ku rwanya gufata kungufu ndetse duteze imbere ubuhinzi binyuze muri kaminuza nkuru ya UEMI iyoborwa na Dr Lazare Sebitereko”.
Mukiganiro n’abayobozi b’amakanisa akorera Muminembwe, Dr Lazare yabasabye ko haba ubumwe bw’amatorero kugirango bizaborohere kubakorera.
Iyi kaminuza ya UEMI ikaba ifite imigambi myiza muri aka karere ka Minembwe harimo gukangurira abantu kw’ikura mubukene binyuze mukwikorera, kwirinda SIDA,ubworozi bw’isamaki, uburinganire ndetse n’uburezi muri rusange.
Dr Lazare Sebitereko akaba akomeje gukangurira abanyamahanga gukunda Minembwe,biteganijweko Marcellin Serubungo n’abandi bashitsi bavuye mubihugu bitandukanye bazasura Minembwe muri uku kwezi kwakane, ukwa Gatanu aho ateganya kuzana na Dr Kaniki Freddy