Abacuruzi bagera kuri 50 baguye mu mpanuka mu ruzi rwa Momboyo, Mbandaka…

0
134

MOMBOYO, CONGO – Ku minsi 25/05/2018 imirambo y’abantu bagera kuri 50 yatowe nyuma yo kugwa mu bwato barimo; biravugwa ko aba bose bari abacuruzi bikoreye n’ibicuruzwa byabo.

Ubu bwato bwazitse nagatatu mu ijoro buca ari nakane ku minsi 24/05/2018. Imirambo yatangiye gushakishwa n’abatabazi bafite ubumenyi mu kwoga no kugendera munsi y’amazi bakoresheje ubuhanga. Ejo nakane, ku minsi 24/05/2018 mugitondo nibwo imirambo igera kuri 49 yatowe; undi murambo wanyuma waje gutorwa mugitondo ca nagatanu ku minsi 25/05/2018.

Uruzi rwa Momboyo rwaguye mo aba bacuruzi…

Kugeza kuri none ntiharamenyekana icoba carateye iyi mpanuka y’ubu bwato. Bamwe bakeka ko byoba byaratewe n’ibiro byinshi ubu bwato bwari bwikoreye nkuko bivugwa n’abashinzwe kugenzura ingendo zo mumazi ndetse n’izo mu mabarabara (Ministere de transportation).

Ubu bwato biravugwa ko bwari bwikoreye imizigo ndetse n’abacuruzi bari bikoreye ibyashara bitandukanye birimo: ibigori, imyumbati, amavuta yo guteka ndetse n’imiti.

Police ikorera muri kano karere ka Mbandaka ari nayo ishinzwe iperereza ry’iyi mpanuka yavuze ko hagiye gukorwa iperereza kandi abacuruzi ndetse n’abatwara ibyashara bigiye gushirirwaho amategeko ahana abikorera ibiro birenze ibyo bakagombye gutwara.

Benshi bakomeje kunenga uburyo abatwara ibicuruzwa bikorera imizigo batarebeye ku biro ahubwo ngo bareba amafaranga ariko ngo badaha agaciro abacuruzi bishura aya mafaranga. Hamwe usanga ngo no mu modoka ninshi usanga abantu barenze icumi baja mu modoka itemerewe kujamo abantu barenze batanu; nabwo ugasanga aba bantu bicara hejuru y’ibyashara byabo, bitewe no kubura aho bicara.

Bityo leta ikaba igiye gushira ho itegeko rihana abacuruzi ndetse n’abatwara aba bacuruzi mugihe bafashwe bikoreye ibirenze ibyo bemerewe gutwara.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here