Abacuruzi b’inka bo mu Minembwe bavuga ko inka zongeye kugira umuguro i Kindu…

0
152

MINEMBWE, CONGO – Mu gihe abacuruzi b’inka bo mu Minembwe bari bamaze iminsi bavuga ko inzira zija i Kindu zabuze mo umutekano, ubu ibyishimo ni byose kuko aba bacuruzi bemeza yuko ubu umutekano wongeye kuboneka kandi inzira zafunguwe nyuma yaho inyeshamba za Mai Mai zitagitegera aba bacuruzi mu nzira.

Biremezwa yuko iyi nzira ija Kindu yongeye kuboneka nyuma yaho inyeshamba za Mai Mai ziyobowe na General William Amuri Yakutumba zitakibarizwa muri aka karere kuva aho ingabo za FARDC zirukaniye izi nyeshamba. Izi nyeshamba biremezwa yuko arizo zahora zitega abagenze ndetse n’abacuruzi batandukanye aho babanyagaga amafaranga ndetse n’ibyo bitwaje byose.

Kuri none aba bacuruzi b’inka barashimira leta ya Congo yabashakiye inzira kandi ikanirukana umwanzi wahoraga ababuza umutekano dore ko hari n’abandi bacuruzi benshi bagiye bicirwa muri izi nzira aho bari basanzwe bacururuza izi nka.

Tegera Abacuruzi b’inka:

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here