MINEMBWE, SUD-KIVU – Amafaranga agera ku 30,000fc, iterefone 2, isakoshi irimo amahuzu nibyo byanyazwe abagenzi ejo n’agatatu ku minsi 03/10/2018. Aba bagenzi banyagiwe kuri Point Zéro n’abantu bitwaje imbunda batamenyekanye.
Amakuru duhabwa n’umwe mubanyazwe aragira ati:
Twari batatu tuvuye mw’isoko y’agatatu twerekeje i Kanguli. Dushitse ahitwa Kasabo hafi na Point Zéro twahise turwa mugicyo cy’abantu bitwaje imbunda batwambura ibyo twaridufite byose birimo amafaranga, terefone, ishakoshi ndetse n’amahuzu. – Umwe mu banyazwe –
Nkuko bigize iminsi, abagenzi bakomeje gusaba leta kubacungira umutekano kuko ngo bakomeje kunyagwa ibyabo n’abantu bitwaje imbunda mur’akagace.
Tubibutse yuko ubu ataribwo bwa mbere. mw’iyinga rishize kandi imodoka yari ivuye Uvira yaguye mu mutego w’abantu bitwaje imbunda abambura ibyo bari bafite byose.
Biravugwa yuko abantu batita kubyo babwirwa n’amashirahamwe akorera mu Minembwe abasaba kuzaja bohereza amafaranga yabo bakoresheje ikoranabuhanga rya telephone (Mobile Money Transfer). Ibi ngo birashobora gutuma abatega abantu munzira bigabanya ubukana kuko ngo abaturage bazaba batakigendana amafaranga. Abantu benshi biravugwa yuko ngo batita kuri iri kangurwa kuko ngo bisa nkaho bitabareba bityo bigatuma bakomeza kunyagwa ibyabo.