Abantu batatu barimo umukozi wa HCR baburiwe irengero

0
181

IBARAKA,KIVU YAMAJEPFO:- Abantu batatu barimo umwe mubakozi bishirahamwe ryitaho impunzi kwisi HCR baraye bafashwe nabantu bitwaje imbunda babatwara ahantu hatazwi ibi byabereye mwivire ryibaraka.

Hari mugihe chisaha umunani zijoro ubwo aba bagizi banabi binjiye murupango rwinzu iraza abagenzi yitwa Monge Monge Guest ipanzemo abakozi bishirahamwe ryita kumpunzi HCR maze bafata umugore witwa Mariam Ndiaye ukorera iryo shirahamwe bakoresheje imbunda.

Uyu mugore akaba yajanywe abyukijwe muchumba che naba bagizi banabi ubwo bari bamaze umwanya bashaka umuyobozi mukuru wa HCR ibaraka baramubura nyuma nibwo barangirije mukiyo chidirisha maze babona uyu mudamu waje gutwarwa naba bantu bitwaje imbunda.

Amakuru atangwa nabarinda iyinzu ibamo aba bakozi avugako uyumukozi wa HCR yajanwe hamwe nabazamu babiri barinda umutekano kuriyonzu aba bakaba bazwi kumazina ya Mukunda Bitachungwa na Shukuru Mboko Jospin.

Uyu muzamu wasigaye ubwo bagenzibe  bafatwaga yabwiwe amagambo y’iterabwoba naba bantu bari bafite imbunda zitatu,bakaba bananyaze ama terephone menshi nibindi bintu byagachiro mbere yuko bagenda ndetse ngo bakaba banavuzeko bakeneye amafranga kugirango aba bafashwe bazarekurwe.

Umuyobozi wivire yibaraka,Police,ANR, FARDC ndetse na Monusco bazindukiye ahabereye iki gikorwa churugomo kugirengo hakorwe itohoza kubijanye nirifatwa ariko kugeza ubu ntarengero ryaba bantu riramenyekana.

Abasesenguzi bibibera baraka bakaba babonako ibi arukugirango aba bagizi banabi babone amafaranga yogukoresha kuminsi mikuru yubunani ngo nkuko kenshi bikunze kuboneka mubihe birangiza umwaka   muraka gache.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here