Abantu batatu bitwaje imbunda bateze abagenzi muri Nyarubira…………..

0
29

MWENGA, RDCONGO – Ku munsi wejo wiposho ahagana saamoya za mugitondo, abantu batatu bitwaje  imbunda bateze abagenzi ahitwa muri Nyarubira, aha ni munzira uja mu Mikenke territoire ya Mwenga.

Abo twaganiriye ku murongo wa telephone batuye muri kariya gace bemeje aya makuru ko hari abantu 3 bashize bariyeri mu nzira iva mu Karingi uja mu Mikenke, amakuru yatanzwe n’abaturage avugako umugenzi wese ku munsi wejo yanyazwe amafaranga agera ku bihumbi bone by’amafaranga yamacongomani buri wese.

Abaturage kandi twaganiriye bemejeko izi ari zimwe mu nyeshamba za mai mai bakomeje guteza umutekano mukeya muri kano karere.

Nubwo nta muntu barashe cyangwa ngo ahasige ubuzima , iyi nzira ikomeje kugaragaramo umutekano mukeya uterwa nokwamburwa kwabayikoresha cane cane biganjemo abakora akazi kogutwara amapikipiki bakoresha inzira iva mu Karingi ija mu Mikenke.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here