KINSHASA, CONGO – Amakuru atugeze mu mwanya muto avuga ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Mbuji-Mayi mu muji wa Kasaï-Oriental umuntu umwe yishwe mugihe abandi bane nabo bakomeretse. Hari mugihe Polisi yegerageje kubuza abayoboke b’idini rya gaturika kureka gukora imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ingoma ya Perezida Joseph Kabila.
Aba bayoboke b’idini rya gaturika batangiye gutera amabuye Police ishinzwe kurinda umutekano mugihe iyi Police yageregeje kubabuza guteza umutekano muke mu muji hagati ndetse no kugumura abandi bayoboke basa na abari batujije. Mugihe Police yagerageje kubabuza, nibwo intambara y’amabuye yadutse ari nabwo Police yatangiye kura hejuru kugira ngo aba baturage bahunge.
Mugihe Police yabonye ko aba baturage bafite umujinya mwinshi ndetse batanateze gusubira inyuma, batangiye kurasa mu bantu bagati, intambara iba ibaye intambara.
Biravugwa ko bamwe mu ba Police, bashinzwe kurinda umutekano w’abaturage babanjije gukoresha ibyuka biryana mu maso, ariko nyuma ntibyashoboka kuko aba baturage bari bafite uburakari bwinshi cane ari nabwo Police yatangiye gukoresha imbunda mu gukanga abari muri iyi myiyerekano.
Biravugwa bisa nkaho iyi myiyerekano yari yateguwe kuko iyi myiyerekano yabaye inyuma y’ikanisa, mu duce twinshi tw’igihugu.
Mu muji wa Kisangani, abantu 15 nibo bakomeretse, muri aba 15, batatu muri bo ni abayoboke b’idini rya gaturika.
Kugeza kuri uyu munota, umutekano muke wongeye kuvugwa mukarere ka Mbuji-Mayi (Kasaï-Oriental). Bikaba bivugwa ko aba baturage batazareka namba kwamagana intwaro ya Perezida Joseph Kabila, keretse avuye ku ngoma cangwe akicwa, akavanwa ho.