MINEMBWE, CONGO – Ku minsi 26/02/2018 amakuru atugeze ho aravuga ko urugo rumwe rwinjiriwe n’abantu bitwaje imbunda mu muhana wo mu Kanyaga, Minembwe, akarere k’imisozi miremire. Hari mu ijoro ryakeye ubwo uyu muryango winjyiriwe n’abantu bitwajye ibunda kugeza ubu bataramenyekana.
Mu mwanya muto nibwo twagerageje gushakisha abaturage bo mu Kanyaga kugira ngo tubabaze amakuru ajanye n’aya mahano. Ubwo twaganiriye n’abaturage bo mu Kanyaga, batubwiye ko uyu mugore (m’ubwoko bw’Abapfurero) yari yicyaye munzu ye n’abana be ubwo abantu bitwajye imbunda babinjiranye batangira kubarasa.
Ubwo aba bitwaje imbunda batangiye kurasa, abahungu batatu b’uyu mugore bahise bahasiga ubuzima ariko umugore nyiri rugo we arakomereka bya cane.
Tubibutse ko ubu bugizi bwa nabi bukomeje kwiyongera mukarere k’imisozi mire mire.
Tukiri kuri iyi nkuru, hari abandi bantu babiri baraye barashwe barashwe mw’ijoro rya niyinga ku minsi 25/02/2018, bucya ari none nakazirimwe iminsi 26/02/2018 mu muhana wo Kumurambi, akarere k’imisozi mire mire ya Minembwe.
Aba nabo baraye barashwe biravugwa ko nabo barashwe n’abantu bataramenyekana. Umwe mu baturage bo Kumurambi yatubwiye ko Mahinga Fidèle na Kahoro Kaluba aribo barashwe n’abo bantu bitwaje imbunda.
Nyuma yo kuraswa, biravugwa ko Mahinga Fidèle ariwe witabye Imana ariko mugenzi we Kahoro Kaluba, ukomoka i Bukavu we yakomeretse kandi yajanwe kwa muganga ndetse akomeje gukurikiranwa n’abaganga. Nyuma y’uku kuraswa, abaturage bo Kumurambi bakaba basaba leta ko ibashakira umutekano kuko uyu muhana ngo umaze iminsi itari mike uvugwa mo umutekano muke.