Shigikira ufashe kandi wite ku bana b’imfubyi bashaka gukomeza amasomo yabo kuri Institut Ilundu…

0
148

MINEMBWE, CONGO – Ntibigoye kubona turya ndetse tukanasigaza mugihe tuzi yuko tugifite impfubyi ndetse n’abapfakazi badafite kirengera mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe ndetse n’ahandi hose ku isi.

Abakobwa 30, n’abahungu 20…

Ibi biranengwa na bamwe mu bantu basuye ishure rya institut Ilundu ibarizwa mu Minembwe. Aya masomo ni amwe mu masomo akorera mu Minembwe bivugwa ko yigaho abana benshi b’impfubyi badafite uko bashobora kwishura amasomo yabo.

Abo bo ntawe ugira se cg nyina, duhaguruke tubafashe…

Imurenge.com, twagerageje gusura aba banafunzi batubwira uburyo bitoroshe kugira ngo umwanafunzi abone uko yiga kando abone n’uko agura amahuzu yo kwambara (uniforms). Bityo ubwo twaganiraga nabo twashatse kumenya ibiciro bisabwa kugira ngo buri mwanafunzi abashe kwiga amasomo ye cangwe agure amakayi (cahiers).

Abana biga mu masomo ya Primaire…

Ugereranyije n’amafaranga y’ama dollars, ikayi imwe igura munsi y’urudorari rumwe (less than a dollar). Tukaba twibaza impamvu abantu benshi haba hanze y’igihugu cangwe mu gihugu barya bagasigaza kandi hari abana b’impfubyi badashobora kubona ubishirira amasomo yabo kugira ngo nabo babashe kugira akazoza keza.

 

Abana bato…

 

 

Bashaka ubufasha bwawe…

Tegera ubutumwa bwa Prefet wa Institut Ilundu aho ashitsa ubutumwa bwe.

KANDA HANO

Mugihe twagize uru rugendo, umwe muri bano banafunzi yagize ati:

Turasaba abagira neza ko bodufasha kugira ngo tubona uburyo bwo kwishura amasomo yacu. Ama kayi n’amakaramu bir mu bintu bitugora cane, ariko tukaba dusaba ko abagira neza badufasha bakatugurira byibuze amakayi n’amakaramu. – Umwanafunzi – 

Nyuma yo kuganira n’aba bana b’impfubyi twegereye bamwe mu bayobozi babo aribo barimu ndetse ari nabo babafashe mu kubishurira amasomo. Umwe mu barimu yatubwiye ko aya masomo afite abana b’impfubyi 50 ibyo yise (50 orphelins) mu gifaransa. Yatubwiye ko ubusanzwe aya masomo yigaho abanafunzi barenga 400, ariko muri abo 400 hakaba harimo abanafunzi 50 badafite uburyo bishurirya amasomo yabo kandi bibagora cane.

Uyu muyobozi nawe akaba azaba ko hogira umugira neza ufasha mu kugurira bamwe muri bano bana byibuza ikayi imwe n’ikaramu kugira ngo nabo bashobora kwiteganyiriza akazoza keza.

Ubwo twaganiye tugize ati:

Uyu mutwaro ndunva abantu bamwe batawunva neza, uburemere bw’umwana w’impfubyi, udafite se umwishurira ishure cangwe ngo amugurire ico yifuza cose. Birababaje mugihe dufite abantu barya ndetse bagasigaza ariko hari abana badafite ubushobozi bwo kwibesha ho. Dufite abana 50 b’impfubyi kuri 400 badafite kwiyishurira minerval, ubwo bivuze ko 12.5% y’abanyeshuri bose badafite aho bakura amaripo yo kwishura amasomo yabo; urunva ko bidakomeye? – Umuyobozi –

Waba wifuza kugira ico ufasha bano bana kugira ngo bakomeze amasomo yabo, ohereza ubutumwa kuri admin@imurenge.com, kugira ngo uhabwe uburyo bworoshe bwo gushitsa inkunga yawe.

Tubibutse ko aba bana barimo abana bahekuwe n’intambara. Barimo amoko atandukanye, harimo Ababembe, Abapfurero, Abanyamurenge ndetse n’Abanyintu. Bose bakaba bifuza inkunga kugira ngo bashobore kwiga amasomo yabo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here